Umujyi wa kigali wirengagije ibibazo byacu -Abazunguzayi ba Telefoni bitumye basubira mu muhanda
Abahoze ari abazunguzayi ba Telefoni mu muhanda , bakorera ku iposita ,mu karere ka Nyarugenge, bari gushinja ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’akarere ka Nyarugenge kwirengaziza ibibazo byabo.
Bamwe mu baganiriye na HANGA News bavuze ko ikibazo bafite nuko bashyiriweho koperative yitwa Iterambere mu ikoranabuhanga (KIM) bakuwe mu muhanda n’uwahoze ari meya w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba ,mu rwego rwo kubafasha gukorera hamwe no kwiteza imbere.
Ariko uko batangiye byari byiza biza kugenda bizamba bitewe n’abayobozi babo banyerezaga umutungo wabo, uko bagiye biyambaza RCA urwego rwa leta rushinzwe amakoperative ngo rubafashe ntacyo babamariraga ahubwo ngo bazaga bari mu kwaha kw’abayobozi bibye ibyabo bakabakingira ikibaba, uwo bavuga n’uwitwa Nyirandagirwa Francine umukozi wa RCA mu mujyi wa Kigali ufatanya n’abayobozi kwirukana ugerageje kugaragaza uko umutungo wa Koperative utwarwa.
Ubwo bakoraga Inteko rusange, uyu Francine yatoresheje abanyamuryango bemeza ko uwitwa Safari Olivier yirukanwa muri koperative atagaragaje icyo azize, biravugwa ko yamuhoye kugaragaza ibibazo bitumye koperative igiye guhirima bitewe n”uruhuri rw’amadeni abayobozi babo baka bakarenzaho nayo bagabana ubwabo ,bicyekwa ko bayasangira n’umukozi wa RCA mu mujyi wa Kigali Francine.
Iyi Koperative abayitangiye hafi ya bose barirukanwe mu buryo budasobanutse burimo kuvuga ko batujuje umugabane shingiro, cyangwa batahakorera, n’ibindi birimo amatiku.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge,n’umujyi wa Kigali ibibazo byabo barabizi ariko ntacyo babamariye.
Bamwe mu birukanwe barimo gutakambira perezida Kagame ,bagira, bati:”Tugiye gusubira mu muhanda guhangana na Polisi Kandi twari twaravuyemo tumeze neza, tuzize ubuyobozi bubi, koperative yacu yigiriyemo abashoramari imigabane yacu n’amaseta barayatwambuye kubera ruswa”.
Umujyi wa Kigali ,n’akarere ka Nyarugenge nta munsi n’umwe barasura iyi koperative ngo bumve ibibazo byabo Kandi byose babizi byishi biri no mu itangazamakuru , Prof. Harerimana Jean Bosco umuyobozi mukuru wa RCA iki kibazo arakizi ,haribazwa impamvu yirengagije gukurikirana iby’iki kibazo , mu gihe komite ngenzuzi ivuga ko yashoje Manda nta Audite ikozwe ,kugeza ubwo RCA yandikiwe inshuro zirenga 4 ntacyo ibasubiza.
Ese aba bazunguzayi basubiye mu muhanda bizabazwa nde? koperative yabo yigaruriwe n’abashoramari izabasubizwa ryari? n’ikibazo giha umukoro inzego bireba kwegera iyi koperative bakavugutira umuti iki kibazo.

