Kigali:Hashyizweho IMIKORERE Y’UBURYO BUSHYA BWO KUTAKIRA AMAFARANGA Y’UMUSANZU W’IRONDO MUNTOKI (Cashless)
Mu rwego rwo kunoza imikusanyirize y’Umusanzu w’Irondo, no kwirinda ingaruka zagaragaye mu kwakira uyu umusanzu amafaranga ntabashe kugera kuri konti y’Umusanzu w’Irondo ku rwego rw’Umurenge, Kampani IMENA SOFTEK ltd yatekereje uburyo bwihariye bukoresha ikoranabuhanga, aho umuturage yiyishyurira umusanzu ugahita ujya kuri konti ya banki y’Irondo ukishyurwa.
Ubu buryo busimbura ubundi bwifashishwaga bwa Cashless bukoresha code za MTN MoMoPay ku mpamvu yuko hari aho byagaragaye ko Umusanzu unyuzwa kuri izo code atariko wose ugera kuri konti z’Irondo ziba muri Sacco cyangwa mu zindi banki.
IMIKORERE Y’UBURYO BUSHYAHifashishijwe USSD short Code *775*3#, uwishyura Umusanzu iyo ayikoresheje abona uburyo bwo guhitamo ururimi(Ikinyarwanda, Français, English) ;Akandikamo numero ye ya telefoni.
Akabona urutonde rw’ahamubaruyeho agomba kwishyurira, hanyuma agahitamo aho agiye kwishyurira;Nyuma, abona ukwezi agomba kwishyura, ashobora kubonaho n’ibirarane atishyuye nabyo akaba yabasha kubyishyura.
Yuzuzamo numero ya Mobile Money ye iriho amafaranga. Maze agakanda*182*7*1# akemeza kwishyura.
Aya mafaranga ahita ajya kuri konti y’Irondo y’Umurenge atuyemo cg akoreramo ako kanya.
Uwishyuye abona ubutumwa bugufi bubyemeza burimo na link y’inyemezabwishyu isinyweho n’Ubuyobozi bw’Umurenge.
Twababwira ko Uburyo bwo gukusanya Umusanzu w’Irondo ry’umwuga
hifashishijwe ikoranabuhanga Umusanzu Digital bukoreshwa mu mirenge 29 igize Umujyi wa Kigali, iri koranabuhanga
ryazamuye Umusanzu w’Irondo ku kigero cya 89% hagendewe ku kigereranyo cy’amezi 7 uhereye muri Mutarama
2022 kugera muri Nyakanga 2022, hifuzwa ko n’indi mirenge yakwiriye kubagana mu rwego rwo guca abanyereza imisanzu y’abaturage byose bizakunda habayeho ubufatanye.
Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa Tariki ya 1/9/2022 nkuko Ndagijimana Gedeon umuyobozi wa kampani yabitangarije HANGA News.






Very smart, nanjye najyaga nibaza impamvu uburyo butanozwa gusa turashimira ubuyobozi bwimakaje iterambere ryikoranabuhanga nihame ryo guteza imbere abato nkuko mbibona mw’ifoto.
Muraho , ibi mwakoze ni byiza ariko mbonyemo ikosa aho usanga umuntu abaruwe henshi kuburyo aho yimutse atakiba usanga abarwaho amadeni hanyuma aho ari ubu kuko yishyura ugasasanga ntadeni afite.
ibyo bintu mwareba uko mubihuza