Gatsibo:Umugore yiyahuye ku munsi w’Abakundanye,ashyinguwe umurambo we ukurwa mu mva urazwa ku marembo yuwo bakundanye

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu Karere ka Gatsibo District, by’umwihariko mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Bushobora, mu Mudugudu w’Agatarama, ni iy’umugore w’imyaka 24 witwa Uwase Sandrine wiyahuye, hanyuma umurambo we ukazamo impaka zikomeye mu gihe cyo kumushyingura.

Uko byatangiye

Amakuru aturuka mu baturage batuye aho byabereye avuga ko ku wa 13 Gashyantare 2026, Uwase Sandrine yavaga mu Karere ka Nyagatare ,ajya gusura umugabo bigeze kubana nk’umugore n’umugabo. Yari aje kwizihiza umunsi w’abakundanye (Valentine’s Day) ariko ngo yahageze asanga uwo mugabo ari kumwe n’undi mukobwa, ibintu byamubabaje bikomeye akeka ko yamuciye inyuma.

Abaturage bavuga ko yahise ajya gushaka ibinini bivugwa ko yabivangaga n’umutobe uzwi nka “Energie”, mbere yo kujya kwa se w’uwo mugabo kubabwira ibyari bimubayeho.

Nyuma y’igihe gito, ngo yahise anywa ibyo binini imbere yabo. Abo bari aho bagerageje kumutabara bamujyana kwa muganga, ariko agezeyo yamaze gushiramo umwuka.

Impaka ku gushyingura

Nyuma y’urupfu rwe, umuryango wa nyakwigendera wateguye imihango yo kumushyingura. Icyakora, bageze ku irimbi havutse impaka zikomeye hagati y’imiryango yombi, cyane cyane ku ruhare rw’umuryango w’umuhungu mu gutegura no gufasha mu gushyingura.

Abari aho bavuga ko habayeho kutumvikana ku bijyanye n’uruhare rw’abo kwa se w’umuhungu, bamwe bakavuga ko batagize icyo batanga cyangwa ngo bagaragaze uruhare mu mihango, bituma umwuka uba mubi kugeza ubwo umurambo ukurwamo mu mva ugarurwa, ujyanwa kurara kwa se w’umuhungu mu gihe hategerejwe ko ubuyobozi bubyinjiramo.

Ubuyobozi bwabyinjiyemo

Amakuru aturuka mu baturage bavuganye na BTN dukesha iyi nkuru avuga ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zigera aho byabereye kugira ngo zigarure ituze no gukemura amakimbirane yavutse hagati y’imiryango yombi.

Haracyakorwa iperereza ku by’urupfu, mu gihe kandi impande zombi zisabwa kubahiriza amategeko n’imyanzuro itangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Isomo ku muryango nyarwanda
Iki kibazo cyongeye kugaragaza uburemere bw’ihungabana rishingiye ku makimbirane yo mu rukundo, ndetse n’akamaro ko gushaka ubufasha bw’inzobere igihe umuntu ahuye n’ibibazo byihariye by’amarangamutima.

Abaturage basabwa kwirinda gufata ibyemezo by’akanya gato bishobora kubaviramo ingaruka zikomeye, no gushishikarira gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no kwegera inzego zibafasha.

HANGA NEWS,Iyi nkuru iracyakurikiranywe, tukazabagezaho amakuru mashya uko azagenda amenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *