Umutungo w’Abayisilamu mu bibazo: Abayoboke barasaba ibisobanuro ku mafaranga akodeshwa umuturirwa Mufuti akoreramo
Mu gihe abayisilamu bo mu Rwanda bakomeje gutanga amaturo n’inkunga zigamije guteza imbere ibikorwa by’idini ryabo, hari bamwe mu bayoboke bagaragaza impungenge ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga, bavuga ko hari imishinga idindira ndetse n’amafaranga bashinja ubuyobozi gusesagura. Cyane mu bukode bw’amazu n’ibiro abayobozi bakoreramo bitavugwaho rumwe.

Inzu nshya Mufuti akoreramo itavugwaho rumwe n’abayisilamu.
Bamwe mu bayisilamu bavuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyafashwe cyo kwimura ibiro byari biherereye ku musigiti wa Kacyiru, ahari ubutaka bw’itorero butishyurwa, bikajyanwa mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro.

Ibi nibyo biro bya mbere mufuti yakoreragamo Kacyiru, ubu bisigaye bikoreramo Birari w’umusigiti wa Kacyiru.
Abaganiriye na HANGA NEWS bavuga ko batagishijwe inama, kandi ko ibiro bishya bikodeshwa amafaranga menshi ava mu maturo yabo.
Umwe muri bo yagize ati:
“Twari dufite ibiro biri ku butaka bwacu bitishyurwa. Ubu barabyimuriye ahandi hantu hakodeshwa amafaranga menshi, kandi twe abayoboke nta nama twagishijwe. Ni amaturo yacu arimo gukoreshwa.”
Ibi bije byiyongera ku bindi bibazo bivugwa ku miyoborere n’imicungire y’umutungo w’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda.
Hari kandi ikibazo cy’umusigiti uri mu Itunda, uvugwa ko umaze igihe utuzura kubera ibura ry’amafaranga.
Abayoboke bavuga ko buri gihe basabwa inkunga yo kuwubaka, nyamara bagatangazwa no kubona amafaranga atangwa ku bindi bikorwa bavuga ko bidafite akamaro k’ibanze nk’ako kurangiza uwo musigiti.
“Bareke gusesagura umutungo wacu. Buri gihe barasaruza amafaranga mu misigiti yose ngo yubake uriya musigiti, ariko hari ayandi batanga ku nyubako itatugirira umumaro,” umwe mu bayoboke yabwiye HANGA NEWS.
HANGA NEWS yagerageje kwegera ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda kugira ngo bugire icyo butangaza kuri ibi birego. Icyakora, kugeza ubu ntacyo baratangaza.


Mbarushimana Sulaiman umujyanama wa mufuti w’u Rwanda , Nzanahayo Kassim ukuriye Inama y’abashehe mu Rwanda nibo bashyirwa mu majwi cyane muri iki kibazo cyo gukoresha nabi umutungo w’abayisilamu , HANGA NEWS yagerageje kubaka ibisobanuro kuri ibi bibazo nabo bacecetse ntacyo bigize batangaza.

Mu gihe ubuyobozi bwagira icyo butangaza kuri ibi bibazo, tuzabishyira mu nkuru itaha kugira ngo impande zombi zumvikane.
Nubwo ibi birego bireba imicungire y’umutungo mu rwego rw’idini, ikibazo cy’imiyoborere n’imicungire inoze y’umutungo ni ingingo ikunze kugarukwaho no ku rwego rw’igihugu.
Raporo zitandukanye za Transparency International Rwanda zigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu kurwanya ruswa ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere.
Mu bushakashatsi bw’iki kigo ku mibereho ya ruswa (Rwanda Bribery Index), hagaragazwa ko abaturage benshi bavuga ko serivisi za Leta zitangwa ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’ahandi, kandi ko hari intambwe imaze guterwa mu kubaka imiyoborere ishingiye ku mucyo n’ubunyamwuga.

Gusa Transparency International Rwanda inagaragaza ko hakiri imbogamizi mu micungire y’umutungo mu nzego zimwe na zimwe, bityo igasaba inzego zose — iza Leta, iz’abikorera n’iz’amadini — gushyira imbere umuco w’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no guha abayoboke amakuru ahagije ku ikoreshwa ry’umutungo wabo.

Mu gihe abayisilamu bamwe bakomeje gusaba ibisobanuro no kugaragaza impungenge zabo, harakenewe ibiganiro byimbitse n’ubuyobozi kugira ngo habeho kumvikana no kongera icyizere mu micungire y’umutungo w’umuryango.

