Nyanza: HAJI Said aratabaza leta-Imitungo ye ifite agaciro ka Miliyoni 600 yatejwe cyamunara ipfobejwe igurwa Miliyoni 86 gusa
Ku bantu bakora ingendo zigana mu majyepfo y’u Rwanda cyangwa mu majyepfo y’uburengerazuba, biragoye ko baba batazi ahitwaga kwa Haji i Nyanza. Ni ahantu hakorerwaga ubucuruzi bw’amata, burusheti n’ibindi, ku buryo nta modoka yapfaga kuharenga.
Uyu wari Umucuruzi ukomeye, ari mu gahinda gakomeye cyane,arishyuzwa miliyoni 200 yasigayemo nk’umwenda nyuma yaho Banki ya Kigali (Bk) iteje cyamunara imitungo ye yose imwishyuza Miliyoni zitarenze 165 zinguzanyo yahawe.
Ubusanzwe yitwa Havugimana Saidi, bakunda kumwita Haji kubera izina yari yarahaye ubucuruzi bwe ndetse akaryandika ku nzu yakoreragamo ubucuruzi bukomeye, mu kiganiro yahaye Radio/tv10 uyu wa 24/8/2020 yagize,ati:”Banki yankoreye ikinamico, natanze ingwate y’inzu y’uburuzi bayikorera igenagaciro gahwanye na Miliyoni 400, bampa inguzanyo ya Miliyoni 165 kugirango nagure ubucuruza bw’amata nkora uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 150, Covid-19 twese yatugizeho ingaruka ubucuruzi burahungabana nanjye byangezeho”.
Yakomeje, agira ati:”Nananiwe kwishyura inguzanyo neza nkuko twakoranaga COVID-19 itaraduka, bateza cyamunara ibyange byose”.
Uyu mucuruzi avuga ko cyamunara yajemo ubusambo bukabije,ati:”Ibaze ko inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 400, uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 150, inzu nabagamo n’umuryango n’imirima bifite agaciro ka Miliyoni 50 byose babigurishije kuri Miliyoni 86 gusa, urumva ubugome bankoreye iyo bagurisha inzu y’ubucuruzi natanzeho igwate ko yari kuvamo ibwishyu ubwayo, kuko byose byari kucyangombwa kimwe umuhesha w’inkiko yabitereje hamwe abipfobeje ku mafaranga Miliyoni 86 gusa arangije asigamo n’umwenda wa Miliyoni 200 ndi kwishyurwa”.
Uyu mucuruzi avuga ko yabareze mu nkiko banzura ko yatsinzwe, ati:”‘Nasanze uwo ndega ariwe ndegera, akarengane kagaragarira buri wese ngo ndatsinzwe, ubu ntahuzwe inkiko Kuko ntacyo byatanga kubarega nahisemo kwegera abana bange nibo bantunze ,ubu ntaho mfite wo kuba inzu mbano yaraguzwe uwayiguze igihe azayishakira nzayivamo ubundi nibere umutemberezi w’umuhanda”.
Uyu mucuruzi arimo gutakambira perezida Paul Kagame, ati:”Ndatabaza umukuru w’igihugu kuko ibyo banki yankoreye n’umuhesha w’inkiko biragayitse , kugurisha ibyange byose bipfobojwe aka kageni birababaje cyane, ndasaba ko yandenganura iyi cyamunara irimo uburiganya bigakurikiranwa”.




