Sheikh Bahame Hassan yitabye urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo – Asaba ko urubanza rwe rwaburanishwa mu muhezo
Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akekwaho.

Uyu muyobozi akurikiranyweho icyaha cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bikekwa ko cyakorewe bamwe mu bajyanwa kugororerwa muri iki kigo ayobora.
Ibyaha akekwaho byashyizwe ahagaragara n’inzego z’ubutabera nyuma y’iperereza ryakozwe ku mibereho n’imiyoborere y’iki kigo ngororamuco.

Mu iburanisha, umwunganizi wa Sheikh Bahame Hassan mu mategeko, Me Emelyne Nyambo, yasabye Urukiko ko uru rubanza rwaburanishwa mu muhezo.
Yavuze ko impamvu y’iki cyifuzo ari uko hari amakuru aremereye ajyanye n’ibyaha akurikiranyweho adakwiye kujya hanze, mu rwego rwo kurinda icyubahiro n’uburenganzira bw’abarebwa n’uru rubanza.

Ati: “Hari byinshi biremereye kandi byihariye bikubiye muri dosiye y’uru rubanza, bityo tukaba dusanga kuburanisha mu muhezo byafasha kwirinda ko hari amakuru ajya hanze mu buryo butagenewe.”
Nubwo bimeze bityo ariko, iki cyifuzo cyateje impaka mu basesenguzi n’abakurikirana ibijyanye n’ubutabera.
Bamwe muri bo bagaragaza ko batumva impamvu urubanza rwaburanishwa mu muhezo mu gihe ibyaha akurikiranyweho ari ibisanzwe bikwiye kuburanishwa mu ruhame, hagamijwe gukomeza ihame ry’ubutabera buboneye kandi buboneke.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwatangaje ko ruzafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Sheikh Bahame Hassan tariki ya 13 Mutarama 2026, saa munani z’amanywa.
Kugeza ubu, Sheikh Bahame Hassan akomeje gufatwa nk’utarahamwa n’icyaha, mu gihe iperereza n’iburanisha bikomeje gukorwa nk’uko amategeko abiteganya.

