Nyarugenge:Polisi ivuga ko yatangiye gukumira ubujura n’ubugizi bwa nabi bwagaragaye mu mirenge ya Kigali na Kimisagara
Nyuma y’uko abatuye mu mirenge ya Kigali na Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, batangarije itangazamakuru ,ko batewe impungenge n’ikibazo cy’ubujura n’ubugizi bwa nabi bimaze igihe bigaragara muri utu duce, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kumenya ayo makuru kandi ko yatangiye gufata ingamba zo kubikumira.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko ibikorwa by’ubujura, cyane cyane bikorerwa mu masaha y’ijoro, byiyongereye mu bihe bishize, bikaba byibasiye abantu batandukanye barimo abacuruzi n’abagenzi.
Bamwe bavuze ko hari n’ubugizi bwa nabi burimo gukubita no kwambura abantu ibyabo, bigatuma batakigira umutekano usesuye.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, CIP Wellars Gahonzire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu mujyi wa Kigali, yavuze ko police yamaze kwakira amakuru atandukanye aturuka mu baturage ndetse n’inzego z’ibanze, bityo ko hatangijwe ibikorwa byo gushakisha no gufata abakekwaho kugira uruhare muri ibi byaha.

Polisi yemeje ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamaze gufatwa bamwe mu bakekwaho ibyo byaha, bakaba barimo gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Polisi y’u Rwanda yakomeje ishimangira ko umutekano w’abaturage ari wo ushyirwa imbere, inasaba abatuye utu duce gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano.
Yibukije kandi ko gutanga amakuru bifasha gukumira ibyaha no gufata ababigizemo uruhare hakiri kare.

Abaturage bo basabye ko hakomeza kongerwa amarondo n’ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano, bagaragaza icyizere ko ingamba zatangiye gufatwa zizafasha kugarura ituze n’umutekano usesuye mu mirenge yabo.

