Muhanga:Abapolisi basangije abana ibyishimo by’iminsi mikuru, banibutsa ababyeyi uruhare rwabo mu mutekano wo mu muhanda
Ku gicamunsi cyo ku wa 24/12/2925 kuri Hotel Saint-André i Kabgayi, mu karere ka Muhanga, habereye igikorwa cyaranzwe n’ibyishimo n’umunezero, aho abana benshi bari bahurije mu byicungo byabo basuwe n’Abapolisi b’u Rwanda mu rwego rwo gusangira na bo ibyishimo by’iminsi mikuru.

Bamwe mu babyeyi bari bahari bagize impungenge ubwo babonaga imodoka za Polisi zibegereye, maze bamwe batangira kwihisha cyangwa guhisha imfunguzo z’imodoka, mu gihe abandi bihutiraga kwisobanura ko bataranywa inzoga.
Icyakora, izo mpungenge zahise zicika ubwo Abapolisi babahumurizaga, babamenyesha ko bari baje mu gikorwa cy’ubusabane, atari ugukurikirana abanyabyaha.

Abapolisi basangije abana ibyishimo, barabaririmbira, banabaha impano zitandukanye zirimo n’ibiribwa bakunda, nk’uburyo bwo kubereka ko Polisi ibitaho kandi ibifatanya mu byishimo by’iminsi mikuru.
Muri icyo gikorwa kandi, ababyeyi bahawe ubutumwa bukubiye muri gahunda ya “Turindane Tugere ku Mahoro”, igamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Ubu butumwa bwibukije abakoresha umuhanda, by’umwihariko abatwarwa mu modoka, ko badakwiye kwiyicarira gusa ngo bumve ko inshingano zose zigomba guharirwa umushoferi.
By’umwihariko, byashimangiwe ko umuyobozi w’ikinyabiziga adakwiye kwirengagiza inama cyangwa ibitekerezo by’abo atwaye, kuko ubufatanye hagati y’umushoferi n’abagenzi ari ingenzi mu kwirinda impanuka no kugera ku mahoro.
Iki gikorwa cyagaragaje isura ya Polisi yegereye abaturage, igamije kurinda umutekano ariko inabasangiza ibyishimo, inabashishikariza kwifatanya mu bikorwa byose bigamije amahoro n’umutekano birambye.

