Gasabo:Ababyeyi bakora isuku mu mihanda ya Jali barataka inzara kubera hashize amezi 4 badahembwa
Ababyeyi bakora imirimo y’isuku mu mihanda yo mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko bamaze amezi ane n’iminsi 15 bakora akazi badahembwa, ibintu bavuga ko byabateje ingorane zikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi.
Aba babyeyi bavuga ko bakoze akazi kabo uko basabwa, bakajya mu mihanda buri munsi bayisukura, ariko kugeza ubu ntibarahembwa umushahara wabo.
Bamwe muri bo batangaza ko kubura ayo mafaranga byatumye badashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwita ku miryango yabo no kubona ibibatunga buri munsi.
Umwe muri bo yagize ati: “Turakora akazi katoroshye, tukabyuka kare, ariko ntituba tuzi igihe tuzahembwerwa. Ubu dufite amezi arenga ane tutabona n’ifaranga na rimwe, bigatuma imibereho yacu igorana cyane.”
Aba babyeyi basaba inzego bireba kubitaho byihuse, bakishyurwa umushahara wabo, ndetse hakanashyirwaho uburyo buhamye bwo kwirinda ko ikibazo nk’iki cyakongera kubaho.
Ku bijyanye n’iki kibazo, HANGA NEWS yabajije Emma Claude Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, kugira ngo atange ibisobanuro ku bijyanye n’iki kibazo cy’aba babyeyi, ariko kugeza ubu nta gisubizo yatanze kuri iki kibazo.
Ababyeyi bakomeje gusaba ko ubuyobozi bubumva, bakabona ubutabera n’uburenganzira bwabo nk’abakozi, kuko bavuga ko gukora imirimo nk’iyi udahembwa butuma basubira inyuma.

