Jali: Police yatangiye gushakisha abagizi ba nabi bakekwaho gukubita umubyeyi bikaviramo umwana wari ahetse gupfa
Mu mudugudu wa Gitaba, akagari ka Nyakabungo, umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo, haturutse amakuru y’urugomo rukabije aho abagizi ba nabi bateze umubyeyi bakamukubita maze umwana yari ahetse agahita agwa hasi bikamuviramo gupfa.
Ibi byabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatatu Tariki ya 10/12/2025 .
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS, yavuze ko , inzego zitandukanye zifatanyije n’abaturage bahise batangira iperereza no gushakisha abo bagizi ba nabi kugira ngo bafatwe bahanwe n’amategeko.

CIP Gahonzire yashimangiye ko Polisi iri gukora uko ishoboye kugira ngo ukekwa wese n’uruhare rwe rumenyekane vuba, ndetse asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye icyo cyabafasha mu iperereza.
Yakomeje avuga ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi bidakwiye kugira umwanya mu muryango nyarwanda, anibutsa ko umutekano w’abaturage ari indangagaciro ikomeye igomba kurindwa na buri wese.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwakomeje gusaba abaturage gukomeza kwirinda no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeze gutanga umusaruro.

