Muhima:Fusso yagonze isoko ry’abazunguzayi -Abaturage barasaba ko Parking n’igaraje Ndayisenga Materne yakoze bitewe byakurwaho batarahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, habaye impanuka yateye ubwoba n’akaduruvayo mu isoko rizwi nka “Marato” ricururizwamo n’abazunguzayi.

Abatangabuhamya babwiye HANGA NEWS ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ifite purake RAG 272 X, yagonze isoko nk’aho igiye kurirenya kuko yari igiye kurira hejuru y’amabati, Uwitwa Bicamumpaka Jhon ni we bivugwa ko yagaragaye ku modoka igihe habaga impanuka, nubwo abatangabuhamya bakeka ko hari undi muntu wayitwaraga.

“Ibyabaye bisa n’ibyateguwe” – Abatangabuhamya

Ababonye uko byagenze bavuga ko imodoka yaje yihuta, igonga isoko maze nyuma yo gukubita, ihita icika igana ahandi. Abarinzi b’isoko ngo bagerageje kuyihagarika iranga iragenda, nyamara nyuma yongeye kugaruka barayifata.

Ariko nk’uko abari aho babivuga, ngo umushoferi n’uwakekwaga kuba nyir’imodoka banze gusinya kuri raporo y’ibyangiritse, ibintu byabyukije ibibazo byinshi n’ibibazo by’uko impanuka ishobora kuba ifite ikiyihishe inyuma.

Hari n’abemeza ko iyo Modoka ishobora kuba uwari uyitwaye yaba yari yasinze cyangwa adafite ibyangombwa, nubwo ngo nyuma haje kugaruka afite ibyangombwa ”.

Imvururu zikomeye zateye, inzego z’umutekano zirahagoboka

Ibyo byose byateje impagarara mu isoko, abantu batangira guterana amagambo n’abashinzwe imodoka. Inzego z’umutekano zahise zitabara zihosha ibirimo kuba, zirinda ko haba gukomeretsana cyangwa kwangirika gukomeye kw’ibintu.

Amakamyo aparikwa hejuru y’isoko yarabahahamuye “bahorana ubwoba”

Amakuru dukesha abaturage akomeza avuga ko hejuru y’isoko, mu kibanza cya Ndayisenga Materne, hakorwamo igaraje na parking y’amakamyo atagira uruhushya rw’umudugudu cyangwa urwego rubishinzwe.

Abakorera mu isoko babwiye HANGA NEWS ko ibi bikorwa bibahoza mu gihirahiro kuko amakamyo aparikwa hejuru y’isoko ngo ahora ari ibyago bishobora kubagwira igihe icyari cyo cyose kuko ziba zapfuye ziteze amabuye”.

Umwe mu bacuruzi yagize ati:

> “Iyo kamyo yahuye n’isoko nijoro, twese twabonye ko iyo Imana itadukingira, yari kutumaraho abantu. Iyi parking iri hejuru yacu ni ibibazo biduhangayikishije.”

Ndayisenga Materne uvugwaho ibikorwa byateje impungenge, ariko ntacyo aratangaza.

Abaturage bo mu gace bahamya ko ibikorwa byo gushyiraho parking n’igaraje hagati y’ingo z’abaturage byabateje urugomo, impanuka n’imihangayiko idashira.

Itangazamakuru rya HANGA NEWS ryagerageje kuvugisha Ndayisenga Materne ngo atange ibisobanuro ku byavuzwe n’abaturage, ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntiyashatse kugira icyo atangaza.

Abatuye no bakorera mu isoko rya “Marato” basaba inzego bireba gukura iyo parking n’igaraje mu gace gatuwe kandi gakoreshwa n’abacuruzi bato, kuko bashyira ubuzima bwabo mu kaga igihe cyose.

Impamvu bavuga ko ibaye iya vuba ni uko iyo modoka itwaye inka yongeye mu isoko mu ijoro ryashize yari gukomeretsa benshi iyo bitaba Imana “yakingiye akaboko”.

Abaturage barasaba ko iki kibazo cyasuzumwa mu maguru mashya, hagashyirwaho uburyo bwo:

gukuraho parking iri mu gace katemewe,

kurinda isoko n’abarikoreramo,

no gusuzuma neza inkomoko n’imiterere y’iyi mpanuka ikomeje kugarukwaho n’abantu benshi.

HANGA NEWS irakomeza gukurikirana iki kibazo, izagenda igeza ku banyarwanda amakuru yemejwe kandi atanzwe n’inzego z’ubugenzuzi zibishinzwe.

Emma Claude Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali, HANGA NEWS ubwo twateguraga inkuru isohotse ataraboneka ngo aduhe amakuru y’icyo umujyi ugiye gukora kuri iki kibazo gihangakishije abaturage. Nagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha.

Ndayisenga Materne yabanje kubwira inzego ko ari parking y’imodoka ze, iyi yakoze impanuka yatubwiye ko Atari iye ahubwo abishyuza parking.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *