Nyakabanda:Bakangaranye ubwo bumvaga ko imitungo basigiwe n’ababyeyi yaguzwe mu buryo batazi

Mu mudugudu w’Agasiza, mu kagari ka Nyakabanda ya I, umurenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, bamwe mu baturage Bakangaranye nyuma yo kumva imitungo basigiwe n’ababyeyi babo yaraguzwe mu buryo batazi.

HANGA NEWS, uyu wa 29/11/2025 nibwo twari mu rugo, harimo inzu 2 noya bavuga ko zaguzwe n’uwitwa Samuson Habimana aziguze n’uwitwa Uragiwenimana Marie Claire.

Amakuru yibanze twahawe n’umuyobozi w’umudugudu w’Agasiza witwa Mbarushimana Patrice ndetse n’abaturanyi nuko bahurije ku kintu kimwe cyuko iyi mitungo iri mu nkiko Kandi nta cyemezo kirafatwa kuri yo.

Ati:”Ubwo inzu zagurwa ubuyobozi bw’ibanze ntitube dufite amakuru ? dore ko ibibazo byazo bizwi kubera amakimbirane , ndacyeka ko ari ukubeshya Kandi niba zaranaguzwe byaba byarakozwe mu manyanga uwazigura yahomba cyangwa agafungwa kuko haba haracunze inyandiko mpimbano”.

Nkunzurwanda Elyse twazisanzemo yagize ati:”izi nzu mbamo ntawe nzikodesha n’umugabane wa data, yarapfuye mama utubyara araduta yigira gushaka undi mugabo aba mu gihugu cya Uganda, kubera ashaka kuzikubira n’uwitwa Dativa twiyambaje inkiko ubu turi mu rukiko rwikirenga, rero uwavuga ko yazigura kuri twe Yaba ari umusazi dutegereje ibyemezo by’inkiko,. none barankura mu mutungo wa data njye kuba hehe????……

Ntakontagize Florence, Gitifu w’umurenge wa Nyakabanda, HANGA NEWS twaje kumubaza iby’aya makimbirane niba ayazi, atubwira ko ibyaho bizwi , gusa aribyo kwitondera kubera uwitwa Uragiwenimana Marie Claire ariwe ibyangombwa byanditseho yahunze igihugu aba mu buhungiro arimo gushwakishwa n’inkiko kuko yarakatiwe aratoroka asiga abana bato abaragiza murumuna we.

Amakuru avuga ko, Yaba ari nawe wacurishije Procuration (Iheshabubasha) ayiha umuntu ngo azagurishe iyi mitungo, yirengagije ko yahasize abana yabyaranye n’umugabo bari barashakanye.

Ubuyobozi buvuga ko Aya makuru bayamenye Kandi ko Procuration mubyerekeye ubutaka ubu leta yabihagaritse nyuma yo gusanga bamwe bazikoresha ari impimbano, Gitifu Florance yagize , ati:”Ntabwo abantu bagana ubuyobozi badushyiraho iterabwoba ngo tubaheshe ubutuka bigaragara ko birimo amakosa ngo tubishyigikire, bavuga ibyo bashaka icyo twe tureba n’itegeko n’ukuri, nabonye baranashyize mu itangazamakuru ariko ntibikwiye biriya ni ugusebanya nta shingiro bifite ,ugeze hariya abaturage nibo bakwihera ukuri”.

Abaturage barasaba ko , uyu Samuson Habimana uvuga ko yaguze uyu mutungo yakurikiranwa akagaragaza aho yakuye iyi procuration iracyemangwa kubera uwayitanze yagakwiye kuba ari muri gereza.

Inzu bavuga ko yaguzwe mu buryo butazwi.

Inyuma muri ubu butaka harimo n’indi nzu ibamo abapangayi.

HANGA NEWS, ubwo twahasangaga n’umuyobozi w’umudugudu w’Agasiza ahari avuye mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *