Kicukiro:Abaturage baravuga ibigwi Wasac na Water for People – Buri mudugudu,Ishuri n’ibigo nderabuzima bagejejweho amazi meza
Mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, harimo gutahwa ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere, aho WASAC kubufatanye na Water for People uyu wa 17/10/2025 barimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16, uyu mushinga umaze ukorera muri Kano karere.
N’umuhango wabimburiwe no gutaha, Imodoka Nshya na Moto ebyiri zatanzwe na Water for People ,bashyikirije kano karere mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kubungabunga isuku ndetse n’umutekano.
Mutsinzi Antoine , umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, wakiriye izi mpano yavuze ko, ashimira cyane water for People avuga ko batangiye gukorana 2009, cyane gutanga amazi mu baturage cyane mu mashuri hatanzwe ibigega by’amazi, Ati:”Turabashimira ibikorwa twagezeho mu bufatanye ,tuzakomeza kubibungabunga ,hamwe n’abaturage bacu twishimira iterambere mwaduhaye ahari amazi meza haba n’ubuzima”.
Umuyobozi wa Water for People, yabwiye abitabire uyu muhango ko, bamaze imyaka 16 bakorera mu Rwanda , Kicukiro niho bahereye nk’akarere cy’icyitegerezo bishimira ko bakoranye neza iminshinga bari bafite bayesheje neza 100%”.
Yakomeje avuga ko, intego yabo nuko buri mudugudu,ishuri ndetse n’ibigo nderabuzima byose bigomba kugerwaho n’amazi meza, Ati:'”Hano muri Kicukiro byagezweho, dushimira cyane Minisiteri y’ibikorwaremezo na Wasac byagezweho kubufatanye n’ubushake ,ubu aka karere Niko ntangarugero mu Rwanda ko ibikorwa byacu bishoboka”.
Bamwe mu baturage bavuganye na HANGA NEWS bavuze bari mu byishimo bashimira ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa, Ati:”Turimo mu byishimo, badusanze tunywa amazi mabi none ubu tufite robine mu ngo zacu, nta ndwara z’umwanda zikiturangwaho, mudushimirire na nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame dukunda cyane ko iterembere atwifuriza hano Kicukiro ryatugezeho tumeze neza”.

Ubwo batahaga ibikorwa bw’abafatanyabikorwa mu karere ka Kicukiro.

Ifoto rusange y’abayobozi.

Imodoka Nshya batashye water for People yahaye akarere ka Kicukiro.

Moto batashye.

WASAC ivuga ko bishimiye gukoresha moto kuko nizi zihutisha service.


Akarere katanze igihembo ku mufatanyabikorwa Water for People.

Businnye imihigo yo kubungabunga ibikorwa byiza bagejejweho.

