Mageragere:Imiryango 102 yabanaga bitemewe n’amategeko yasezeranyijwe muri rusange
Imiryango 102 yo mu murenge Mageragere, akarere ka Nyarugenge, yabanaga binyuranyije n’amategeko yashyingiranywe imbere y’amategeko, kuri uyu wa kane tariki ya 28/8/2025.

Iyi miryango yasezeranyirijwe mu Murenge wa Mageragere yahujwe n’igikorwa kigamije kuzuza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Ingangare Alexis umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge ,yavuze ko iyo abantu babanye byemewe n’amategeko hari byinshi bibafasha.
Yagize ati “Gusezerana imbere y’amategeko birafasha kuko iyo mwibaniye gutya gusa uba wishe itegeko, ni ukuvuga ngo rero ugomba kubanza kuryubahiriza ikindi kandi iyo mubanye bikurikije amategeko muba muzwi nk’umugore n’umugabo, naho iyo mwibaniye gutyo nta n’ubwo uburenganzira buturuka ku ishyingirwa mushobora kubusaba, cyane ko n’ababana muri ubwo buryo babana batekanye.”

Depite ,Kalisa Jean Sauveur, wari n’umushyitsi mukuru, ubutumwa yahatanze bwari ubwo bushishikariza buri muturage gusezerana n’uwo bashakanye kugira ngo birinde ibibazo bituruka ku kuba batarasezeranye imbere y’amategeko birimo amakimbirane no kubura serivisi zimwe na zimwe.

Yagize ati “gusezerana bifasha umuryango nubwo wenda haba n’imiryango isezerana ejo ukabona bagiye muri gatanya n’amategeko arabiteganya ariko aba ari bakeya, umucamanza mbere yo gutanga gatanya nawe abanza kunga abamugeze imbere kureba niba hari impamvu ikomeye ituma basenya umuryango kuko iyo basenye umuryango ba bana babo barakomereka, bagira ibikomere byo ku mutima, abana ni byiza ko barerwa n’ababyeyi bombi bagakura bafite intekerezo nzima, imiryango mizima niyo yegerana igakora igihugu, tudafite imiryango mizima n’igihugu cyacu cyaba nta ejo heza hacyo hahari”.

Yakomeje agira ati:”Ibaze umugabo atandukanye n’umugore bombi bashatse avoka bishyura kandi mu mutungo w’umuryango, rero mubyirinde cyane mushyire urukundo imbere”.

Abaturage baganiriye na HANGA NEWS bavuga ko ahanini ababana badasezeranye biterwa n’ubukene, kutabyitaho N’ibindi .. ubuyobozi busanga zitagakwiye kuba imbogamizi yo kurenga ku mategeko.


Uyu muhango wabaye kubufatanye n’umuryango Rwanda FXB ,aho bavuze ko mu bageni basezeranye 102 abagera kuri 70 ari abanyamuryango babo , bafashije no guha inyigisho zijyanye n’umuryango iminsi itatu.

Umuhango wo kurahira aba bageni wayobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Hategekimana Silas. wasojwe n’ubusabane.

Ifoto rusange.

