“U Rwanda imbere,ibindi byose bizaza nyuma.”Intego Minisitiri w’Intebe Dr.Nsengiyumva yinjiranye mu kazi
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yahererekanyije ububasha na Dr Edouard Ngirente, yasimbuye.

Dr Nsengiyumva yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva ku wa 25 Gashyantare 2025 mu gihe Dr Ngirente yari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva na Dr Edouard Ngirente yasimbuye, witabiriwe n’abarimo abaminisitiri batandukanye, abayobozi n’abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr Ngirente Edouard yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu myaka umunani ishize.
Ati “Sinkeneye kubisoma kuko bindi ku mutima. Ndashaka kubabwira ibyishimo mfite. Ndahera ku cy’Umukuru w’Igihugu wampaye izi nshingano nkazimaramo imyaka 8. Ni inshingano utakora wenyine, bisaba itsinda. Ndashimira mwese, iyo mutahaba ntabwo tuba twarashoboye kugira icyo tugeraho.”

“Hari gahunda Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage [binyuze muri NST2], ni yo tumuhaye kugira ngo tumufashe kugera ku ntego ye.’’
Dr Ngirente Edouard avuga ku bikubiye mu nyandiko y’ihererekanyabubasha yashyikirije Dr Nsengiyumva Justin wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Dr Ngirente Edouard yasabye Abanyarwanda gukomeza gufatanya mu rugendo rwo kugera ku ntego y’Icyiciro cya Kabiri cya Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST2.
Ati “Nanjye ndakomeza, aho ndaba ndi ndakomeza kugendera muri gahunda ya NST2. Igihugu cyacu gikeneye ibintu byinshi, gikeneye amaboko yacu nk’abana b’Abanyarwanda.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yashimye Dr Edouard Ngirente yasimbuye, avuga ko yakoze akazi gakomeye cyane.
Ati “Ibintu wakoreye iki gihugu mu myaka 8 ni ibintu biremereye cyane. Inkweto usize kugira ngo nzashyiremo ikirenge cyanjye gikwiremo bizansaba gukora cyane. Nzakora ibishoboka byose kandi nizeye ko nzabigeraho.’’
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko imikorere myiza ikwiye guhera ku bakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Ati “Kuba mu biro bya Minisitiri w’Intebe biteye ishema. Bidusaba kunoza ibyo dukora kurusha abandi, niba tubasaba kubahiriza inshingano, natwe bidusaba kubikora neza kurushaho. Ese turi gukora neza, turi gutanga urugero rutuma abandi batureberaho. Nitudakora ibyo ubwo tuzaba tubwiriza ibyo tudakora.”
“U Rwanda imbere, ibindi byose bizaza nyuma.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yabwiye abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ko yizeye ubufasha bwabo mu rugendo rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta n’inshingano yarahiriye.

