Kuva ku ishuri bajya ku isoko ry’umurimo: Abanyeshuri 97 b’i Burera basoje amasomo y’imyuga muri Jabana Parental VTC School
Abanyeshuri basoje amasomo muri Jabana Parental VTC School bagiye kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse

Abanyeshuri 97 baturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera, basoje amasomo y’ubumenyingiro n’imyuga bamaze amezi atandatu biga muri Jabana Parental VTC School, bavuga ko bagiye gukoresha ubumenyi bungutse mu kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Mu muhango wo gusoza amasomo no guhabwa Certificate wabereye kuri iki kigo giherereye mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, abarangije amasomo bagaragaje ko ubumenyi bahawe bubahaye icyizere cyo gutangira ibikorwa bibinjiriza amafaranga no gufasha imiryango yabo.

Umwe mu banyeshuri barangije amasomo yavuze ko igihe cy’amezi atandatu yamaze mu ishuri cyamuhaye ubumenyi ngiro kandi ko agiye kububyaza umusaruro.
«“Nize umwuga w’ubudozi, nunguka ubumenyi bwo kudoda imyenda itandukanye no gukoresha imashini. Ngiye gutangira kubukoresha mu rugo, nkajya nkorera abantu no kubaka ibikorwa byanjye buhoro buhoro. Intego ni uko uyu mwuga uzamfasha kubona amafaranga no kwigira.”»

Undi munyeshuri wavuze ko yize ubwiza, yavuze ko amasomo yamufashije kugira ubumenyi bushobora kumwinjiriza amafaranga.
«“Nize ibijyanye n’ubwiza kandi nishimiye cyane ubumenyi nahakuye. Ngiye gutangira gukorera abakiriya aho ntuye, hanyuma nzagure ibikorwa byanjye uko nzagenda mbona ubushobozi. Ndizera ko bizamfasha kwigira no gufasha umuryango wanjye.”»
Undi warangije amasomo yo gukanika yavuze ko agiye gukoresha ubumenyi yahawe mu gutangira gukora no gushaka amafaranga aho gutegereza akazi.

«“Amasomo nize yampaye ubumenyi nari nkeneye kugira ngo nshobore gukora. Ngiye gutangira nkoresheje ibyo mfite, nkorera abaturage bo mu gace ntuyemo, nkagenda nunguka ubunararibonye n’amafaranga yo kwagura ibikorwa byanjye.”»
Hari kandi umunyeshuri wize guteka, wavuze ko ubumenyi yakuye muri Jaban Parental VTC School buzamufasha gutangira umushinga muto wo guteka no gutanga serivisi mu birori.

«“Nize guteka kandi namenye uburyo bwo gutegura amafunguro atandukanye mu buryo bw’umwuga. Ngiye gutangira nkorera ku rwego ruto, nkakira abakiriya mu birori bitandukanye, hanyuma nzagure ibikorwa uko nzabona ubushobozi.”»
Aba banyeshuri bavuga ko kuba barahawe amahirwe yo kwiga imyuga mu gihe gito ari igisubizo cyabafasha kwinjira mu mirimo vuba, cyane cyane ko benshi muri bo bafite ubushake bwo kwihangira imirimo aho gutegereza akazi gahoraho.

Umuyobozi Jabana Parental VTC School, Nsengiyumva Innocent yashimiye abarangije amasomo, anabasaba kudahagararira ku mpamyabumenyi bahawe ahubwo bagashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, bakawukoresha mu kwihangira imirimo no gufasha abandi.

Ku ruhande rw’Akarere ka Burera, Nshimiyimana Jean Baptiste umuyobozi w’akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko ubuyobozi bazakomeza gufasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro ari imwe mu nzira zo kurwanya ubushomeri no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Aba banyeshuri 97 basoje amasomo bavuga ko Certificate bahawe ari intangiriro, aho intego yabo ari uguhindura ubumenyi bungutse ibikorwa bibateza imbere, bakabona amafaranga, bagatanga akazi ku bandi ndetse bakanagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’Akarere ka Burera.
HANGA NEWS

