Kwibuka32: Koperative Inkwakuzi y’i Jali yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagize Koperative Inkwakuzi ikorera mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, aho abanyamuryango b’iyi koperative bifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu rugendo rwo gukomeza guha agaciro amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyirishema Frederic, umwe mu bayobozi ba Koperative Inkwakuzi, yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza kwigisha abanyamuryango amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Yagize ati: “Twaje hano ku Gisozi kugira ngo twunamire abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tunasobanukirwe neza amateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Ni inshingano zacu gukomeza kwibuka no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Irambona Jonas, ushinzwe Iterambere n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Nyakabungo, yavuze ko ubuyobozi bwaherekeje abaturage muri iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwibuka no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Ati: “Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda. Guherekeza abaturage muri ibi bikorwa bituma dukomeza kubaka umuryango uharanira amahoro, ubumwe n’iterambere.”

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize urwibutso no guhabwa ibisobanuro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize Koperative Inkwakuzi bashyize indabo ku mva rusange ndetse bafata umunota wo kunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 bishyinguwe muri uru rwibutso.

Ibikorwa byo Kwibuka32 bikomeje hirya no hino mu gihugu, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no gushimangira umuhate wo kurwanya Jenoside n’icyo ari cyo cyose cyayiganisha ho.

Twababwira ko , iyi koperative igizwe n’abanyamuryango basaga 25, aho bahinga mu gishanga cya Taba mu mudugudu wa Rugina ibigori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *