Gicumbi:Gitifu wa Mukarange aravugwaho gutanga isoko muburyo bunyuranyije n’amategeko perezida w’akanama k’amasoko yanze kubisinya bagirana amakimbirane
Mu murenge wa Mukarange,akarere ka Gicumbi, Intara y’amajyaruguru,haravugwa inkuru ishingiye ku itangwa ry’isoko muburyo bunyuranyije n’amategeko. Aho umuyobozi w’umurenge yagiranye amakimbirane na Perezida w’akanama k’amasoko kugeza naho umwe byamuviriye gufungwa.
Gitifu w’umurenge witwa Mwumvaneza Didas, yatanze isoko ryo Kuvugurura Akagali ka Rugerero, mu ibaruwa dufite nuko yategeka ko Perezida w’akanama k’amasoko Muganga Arbet wari na Agronome w’uyu murenge kubisinyira, undi baruwa dufite nuko yabyanze agaragaza ko binyuranyije n’itegeko rigena amasoko ya Leta.
Ibyakurikiyeho nuko Gitifu yahise yeguza uyu Perezida w’akanama k’amasoko, ahita anamukorera raporo ayishyikiriza akarere, nayo dufitiye kopi asaba ko bamufunga yibye ifumbire.
Amakuru agera kuri HANGA NEWS, nuko iyi raporo yakozwe na Gitifu byari uburyo bwo kwihimura kuri Perezida w’akanama k’amasoko kubera yari ashinzwe n’ubuhinzi (Agronome), abahaye amakuru HANGA News bavuze ko iyi raporo yakozwe yahise imufungisha mu rwego rwo kumuzimiza atazatanga amakuru kubera ko ibyo yanze gusinyira Gitifu yabirenzeho bikorwa muburyo bw’amanyaga nuko bakomeje babitubwira, bakaba basaba inzego zibishinzwe kuzakora igenzura ku mafaranga yasohotse hasanwa akagari ka Rugerero.
Dushingiye ku nyandiko dufitiye kopi, nuko ifumbire bavuga ko Agronome yanyereje yabuze hashize igihe yegujwe kuri uyu mwanya , harabaye n’ihererekanyabubasha iyi fumbire igihari ndetse abasimbuye abayobozi ba Koperative ya Kojyamumu babisinyiye ko bayakiriye hamwe n’ibikoresho by’umutungo wa Koperative, haribazwa impamvu uyu Agronome yayishyuzwa Kandi yari igihari igihe habagaho ihererekanyabubasha.
Icukumbura HANGA NEWS, twakoze kuri iki kibazo dushingiye kumabaruwa yanditswe ku mpande zombi twabonye inyandiko za muganga zerekana ko Muganga Arbet afite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bwo mu mutwe, haribazwa uburyo yaje gufungwa Kandi hari n’inyandiko z’uburwayi zerekana ko akwiye kwitabwaho nk’umurwayi wo mu mutwe ufite ibibazo bikomeye.
Kugeza ubu twateguraga iyi nkuru , uyu Agronome arafunze yishyuzwa amafaranga asanga Miliyoni 3 Rwf, mu gihe we ,yatanze ingwate isaga Miliyoni 18 Rwf bigaragara ko ikubiye ishuro nyinshi ibyo yishyuzwa.
Abakurikiranye ibyuru rubanza bavuga ko harimo akagambane gakabije basaba inzego nkuru z’igihugu bari gutakambira Perezida Kagame ngo bafashwe uyu Agronome ibye bisobanurwe afashwe bagaragaza ko afunzwe mubyo bise akagambane yakorewe n’umukoresha we wamuhatiraga gusinyira ibinyuranyije n’itegeko birimo ubusambo akabyanga.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana…….

Perezida w’akanama k’amasoko yanze kubisinyira arabizira none ubu arafunze.

Yahise akora raporo yibikorwa bigomba gikorwa mbere yo gutanga isoko. Ni nabyo yazize.

Ihererekanyabubasha ryakozwe.

Mubyo basinyiye ko bakiriye iyi fumbire yari irimo, none haribazwa uburyo yishyuzwa Agronome wegujwe.

Raporo Gitifu yakoze ayishyikiriza akarere , bemeza ko ariyo yamufungishije.

Iyi raporo barasaba ko yasesengurwa yuzuyemo ibinyoma byinshi.

