Kimisagara:Hasojwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ungirije mu karere ka Nyarugenge ( DDEA) Nshutiraguma Esperance, n’Abafatanyabikorwa Gikuriro Kuri Bose, Ardho Rwanda, CNF Nyarugenge, hamwe na MAJ Nyarugenge n’abandi bitabiriye ibikorwa byo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byabereye mu murenge wa Kimisagara, uyu wa kabiri Tariki ya 12/12/2023.
Iki gikorwa cyaranzwe no no gutanga ibiganiro bigamije kurwanya ihohoterwa, guha ibikoresho abana bari barahuye n’ihohoterwa basubijwe mu ishuri ndetse Imiryango 6 yashimiwe kubera ko yashoboye kwikura mu makimbirane yo mu ngo.
DDEA Nshutiraguma Esperance, yahaye ijambo abaturage maze basobanura uko ihohoterwa rihagaze n’icyakorwa kugira ngo ricike maze bagaruka ku businzi, kwikubira imitungo, ubuharike n’ibindi.
Yabasabye ubufatanye mu gutanga amakuru kugira ngo ahakigaragara ihohoterwa hamenyekane rirandurwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sover yavuze ko , uyu munsi Inteko y’Abaturage y’ibanze ku kwirinda no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, kwivana mu bukene binyuze mu guhuzwa n’amahirwe yo gukora bakiteza imbere, Ubukanguramba kuri MUSA, Ejo Heza, kurwanya igwingira mu bana n’ibindi.

Imiryango yavuye mu makimbirane yahawe Certificate y’ishimwe.

DDEA, ubwo yarimo guha ijambo abaturage mu nteko.

Bamwe mu babyeyi bari bafite abana bataye ishuri bagasubizwamwo bahawe ibikoresho birimo amakayi n’ibikapu.

Abakobwa babyaye bakiri bato bahawe imishine.

Inteko yari yitabiriwe n’abaturage benshi.

