Burera:Imvugo ya Gitifu Niringiyimana yumvikanye asebya abayobozi yateje impagarara mu karere

Niringiyimana Jean Damascene, yahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa  Kinyababa, aza kwimurirwa  mu wundi murenge wa  Rugengabari yose niyo mu karere ka Burera, Intara y’amajyaruguru , uyu muyobozi yumvikanye  avuga amagambo yuzuyemo urwango n’isebanya yibasiye abayobozi b’umurenge wa Kinyababa yaho yahoze ayobora.

Amakuru agera ku kinyamakuru HANGA NEWS , n’amajwi dufite (Audio)  ifatwa hari Uwitwa Uwimana Edissa icyo gihe yari ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kinyababa ,abakozi ba DASSO babiri,  Nzirorera Joseph ashinzwe ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary), ikiganiro yagifashwe  ahamagaye Umuhuzabikorwa  wa DASSO  w’umurenge wa Kinyababa witwa Murwanashyaka Vincent icyo gihe bose bari munama nk’abakozi.

Abahaye amakuru HANGA NEWS, batifuje ko dushyira imyirondoro yabo mu nkuru kumpamvu z’umutekano, bavuze ko uyu Gitifu Niringiyimana yakuwe muri Kinyababa ku mpamvu zimyitwarire mibi yimurirwa Rugangabari naho akomeje kuzengereza bagenzi be , ngo byose abikora yitwaje ko ashyigikiwe mu karere nta wamunyeganyeza , Ati:”Avuna umuheha akiyongeza undi nk’umwana uri mu rugo, ashyigikiwe na Vice meya Economic (Ushinzwe iterambere ry’ubukungu), amakosa yose akora aba yizeye ko ntabyo yabazwa ashyigikiwe mu karere ”.

Urugero batanga ni tariki ya 16/8/2024, aho bashyikirije amajwi ye inzego zose zo mu karere ka Burera, harimo n’umuyobozi waka karere Madamu Soline Mukamana , basaba kurenganurwa kuko yari yisabiye abayobozi bayobora umurenge wa Kinyababa yavuyemo ariko n’ubu nta kirakorwa bahorana agahinda.

Uyu Gitifu yumvikanye avuga ibintu birimo ibitutsi (Imvugo nyandagazi), gusebanya  bidakwiye Aho yagize ,ati:”Wowe Dasso wabaye Esikoti ya Adimin aho kumurangiza, Abo bazimu b’umurenge mukorana uzabakizwa n’iki??? Icyo kibwa ngo ni Admin yirirwa avuga ngo arafite, Aka ifunguzo iyo mbwakazi umubwire ko atemerewe gukorera muri uwo murenge, unamubwire ko nuwarya imbwa yarya inzungu rekana nicyo gicecuru (Agronome) , ariko izo nyana zimbwa zose z’umurenge zirafite ngo nariye amafaranga ya papeteri, ibyo bakora byose bihita bingeraho bitonde , Gitifu wa Rwerere nuko ari Fake, … n’ibindi byinshi biteye isoni…”.

Uyu Gitifu Niringiyimana ishuro zose HANGA News twagerageje kumuvugisha yatubwiye ko ari munana , yaje kutwemerera ko tuvugana avuye munama kugeza ubu inkuru isohotse ntacyo aratubwira, twakomeje kumubura, igihe cyose azabonekera akaduha amakuru kuzabishyira mu nkuru itaha. Twifuzaga kumubaza aho akura ubushobozi butuma yibasira bagenzi be n’impamvu yamagamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) icyo bamukurikiranyeho.

Amakuru agera kuri HANGA NEWS, nuko RIB yinjiye mu kibazo cy’amasoko yatanzwe muri uyu murenge wa Kinyababa, hategerejwe ibizava mu iperereza , benshi bavuga ko uyu Gitifu Niringiyimana yahatanze amasoko Kubo yishakiye nta piganwa ribaye ngo byose yakoraga  nta nakimwe cyakurikizaga amategeko kubera yizeraga ko ashyigikiwe mu karere.

Twagerageje kuvugisha , bamwe mu bayobozi bumvikanye yibasiye benshi ntacyo bigeze batangaza usibye ko bagaragaje agahinda bafite, Ati:”Arashyigikiwe niyo mpamvu twiyakiriye , twicaranye intimba mu mitima yacu, nkamwe nk’abanyamakuru mudukorere ubuvugizi twarashize, twabimenyesheje abadukuriye mu karere yewe na D.P.C wa police na Meya barabizi ariko batereye aho ntacyo babikoraho wagirango baramutinya”.

HANGA NEWS, twavuganye  n’umuyobozi w’akarere ka Burera , Soline Mukamana atubwira ko iki, kibazo agiye kugikurikirana, Ati:”Murakoze, iki kibazo tugiye kugikurikirana ”.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ate icyaha cyo gusebanya?

Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, mu ngingo yaryo ya 288 risobanura gusebanya nk’igikorwa umuntu uwo ari wese akora agamije inabi, kandi akagikorera mu ruhame, agamije kwitirira undi mu muntu igikorwa cyeruye gishobora gutesha uwo muntu icyubahiro, agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame.

Iki cyaha gihanishwa iki?

Ingingo ya 288 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya ko uwahamwe n’icyaha cyo gusebanya ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gusebanya bitakorewe mu ruhame, bihanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *