Ngororero-Muhororo:Ibendera ry’i Gihugu ryibwe birirwa barihiga mu bihuru baraheba

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere, wa taliki ya 11/12/2023, nibwo hamenyekanye amakuru mu baturage ko mu Kagali ka Rusororo, mu Murenge wa Muhororo, ho mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’uburengerazuba habuze ibendera ry’i Gihugu ryari ku Kagali ka Rusororo.

Bamwe mu baturage batifuje ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano wabo babwiye HANGA NEWS ko biriwe bashakashaka iryo bendera mu bihuru bikikije ako Kagali ariko bahebye, kuburyo bavuga ko nta n’irondo ryari ryaraye.

Amakuru ahari nuko hari abatawe muri yombi baherukaga gucibwa amande y’uko mu bihe bitandukanye bataraye irondo, nubwo nabo nta gihamya muri iki kibazo cy’ibura ry’iri bendera.

Mu butumwa bugufi kuri WhatsApp twabajije Gitifu w’umurenge wa Muhororo, bwana Barekayo Jean Marie Vianney,tumubaza iby’ibura ry’iryo bendera,mu butumwa bugufi mu ijambo rimwe gusa, Ati.”Riracyashakishwa”.

Nihagira andi makuru tuzamenya kuri iri bendera ryabuze tuzayabatangariza mu nkuru itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *