Rubavu:Ivanwaho ry’icyapa mu mujyi rwagati byateje impagarara- Barimo gutabaza
Ubu nta modoka ibasha guhagarara mu mujyi rwa gati wa Gisenyi, ibi byagize ingaruka nyinshi kubawugana n’abawutuye, dore ko bakora ibilometero bisaga 2 ngo bagere muri Gare.
Nyuma y’uko iki cyapa gifunzwe abaturage nti banyuzwe nabyo, maze inama njyanama yumva ugushaka kw’abaturage isuzuma ingingo ijyanye n’iki cyapa, ariko imyanzuro yayo yaheze mu nyandiko gusa.
Ivanwaho ry’iki cyapa ryateje igihombo benshi, dore ko nk’iyo uvuye mu Rugerero uje kugurira abana umugati, bigusaba gutega imodoka y’amafaranga magana ane 400 Frw, wayivamo ukongeraho urugendo rwa Moto rw’amafaranga magana ane 400 Frw.
Urebye imbaraga zashyizwe mu kugisura inshuro zitabarika, aho inzego zabaga zirangajwe imbere na Polisi y’u Rwanda, Abikorera n’Ubuyobozi bw’Akarere, iki kibazo kitaba kimaze amezi 3 kitarakemuka.
Abaturage, bavuganye na Rwandanews24 dukesha iyi nkuru, barimo gutakambira inzego zitandukanye ngo zibafashe kubera ko bibabangamiye, dore ko bamaze amezi 3 baregejeje iki kibazo ku buyobozi ariko Amaso yaheze mukirere.

Nta modoka yemerewe kuhahagarara.

Bamwe mu baturage barimo kuvuga ko bibabangamiye.

