Perezida Kagame yakiriye abagize Segal Family Foundation

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu , Tariki ya 14/7/2023 muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ryo mu Muryango Segal Family Foundation, nyuma yo gusoza inama rusange yawo yaberaga i Kigali.

Uyu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza, utera inkunga imiryango irenga 400 yo mu bihugu 20 byo muri Afurika, igamije gushakira ibisubizo biba mu nzego zitandukanye zirimo Uburezi, Ubuzima, Ikoranabuhanga n’Ubuhinzi.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’iri tsinda, byibanze ku rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda mu myaka  irenga 28, amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu nzego z’ubuzima n’uburezi.

Segal Family Foundation ni umuryango washinzwe n’Umunyamerika Barry Segal. Ubwo yageraga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2007, mu bihugu yasuye icyo gihe harimo n’u Rwanda. Nyuma aza gushinga uyu muryango.

Mu mwaka wa 2022 uyu muryango waje ku mwanya wa 2 mu gutanga inkunga nyinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *