Kigali:Umunyamakuru Ntwali John Williams yapfuye
Ntwali John Williams wari umunyamakuru yishwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.
Umuvandimwe we witwa Masabo Emmanuel yavuze ko amakuru afite ari uko yagonzwe n’imodoka ubwo yari kuri moto ku wa Kabiri nijoro bakaba bari gutegura umuhango wo gushyingura.
Umurambo kuri ubu ngo uri mu Bitaro bya Kacyiru.
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.
Kuri ubu yari afite umurongo wa Youtube witwa Pax TV watambutswagaho ibiganiro bitandukanye akaba yaranatunze igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
Ntwali Williams yize mu ishuri ry’aba-ofisiye bato b’igisirikare cya FAR ryitwaga ESO ryari riherereye mu Karere ka Huye. Nyuma yaho Ntwali yoherejwe mu Bubiligi gukomeza amasomo y’igisirikare, maze ayashoje ashyirwa mu mutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu yabayemo kugera zitsinzwe.
source:igihe.com

