Umuyobozi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Udahemuka Adolphe aravugwaho kwimana amakuru ku rubanza rucyekwamo Ruswa n’akarengane
Inkuru yacu ishingiye ku makuru avugwa ku rubanza RC 00822/2020/TGI/NYGE, ruregwamo imiryango 10 ituye mu mudugudu wa Rwinyange, mu kagari Rwimbogo, umurenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali.
Iyi miryango ituye aha hantu kuva mu mwaka 1995, ariko ubu bari mu nkiko barezwe n’uwitwa Mukamana Anne Marie utaba mu Rwanda wahunze 1994 ,arabarega ko bari mu isambu yabo Kandi bo barasaranganyijwe na leta igihe yatuzaga abahungutse.
abaregwa barimo Bayingana Alphonse,Karamuzi Edouard,Meng Edwine ,Mpaka Vincent,Mukamana Soline, Musengimana Protegene,Ndatinya Francois,Nyagatare Devid Joseph,na Rutagarama Peter.
aba bose mu Nama yabaye Tariki 22/12/2021 ntegura rubanza Mukamana Anne Marie yasabwe ibimenyetso bikurikira.
1.Kugaragaza icyemezo cyuko ababyeyi be bapfuye (Ngiruwosanga Jean Baptiste uzwi nka Ruhashya na nyina Mukamana Madeline) aho baguye n’icyabishe naho bashyinguye?
2.Kugaragaza umwirondo we nyakuru, aho yavukiye mu buryo bw’amategeko, kuko hari hari abafunzwe bakurikiranyweho Gukoresha inyandiko mpimbano zerekanaga uwwirondoro we utariwo Kandi Atari naho yari atuye?
3. kugaragaza icyemezo ko ahagarariye umuryango kuko avukana n’abandi 6 barimo Ngirowonsanga J.M.V wahunze leta, Ngirowonsanga Jean Bosco nawe uri mubuhungiro, Ngirowonsanga Jean Paul nawe uri mubuhungiro, Uwamaliya Jean D’Arc,Ugiriwabo Angelique, Utamuriza Catherine nabo ntibazwi aho baherereye mu makuru ava mu nzego z’ibanze.
Ibi bimenyetso byose, nta na kimwe cyatanzwe ntibigaragara muri system y’urukiko Kandi inama ntegurarubanza yarabibasabye.
haribazwa uburyo umucamanza witwa Hirwa Faustin n’umwanditsi Ndatimana Narcisse bashingiyeho ku itariki ya 27/6/2022 bemeza ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu mizi ku itariki 7/9/2022, haravugwa Ruswa n’akarengane.
Nyuma y’igihe HANGA News dukurikirana uru rubanza, twandikiye Perezida w’urukiko Udahemuka Adolphe tumusaba ibimenyetso uyu mucamanza yashingiyeho yemeza ko urubanza rukomeza adusubiza ibihabanye n’ibibazo Twamubajije, twongeye ku mwandikira tumubwira ko tutasubijwe Icyumweru kirihiritse yaricecekeye nta gisubizo duhabwa.
Iki kibazo cy’urubanza mbonezamubano kirasaba inzego bireba kigihagurukira. kuko Nyakubwa Perezida Kagame ari muri Nyaruguru abajijwe kuri iki kibazo cy’imiryango yatujwe mu masambu y’abaturage , icyo gihe yasabye ko abatahuka nabo batuzwa ,ibibazo nk’ibi yabihaye umurongo ntibikwiye kugaruka mu nkiko kuko biteza akajagari mu gihugu.
Harisoni Mutabazi ,umuvugizi w’inkiko mu Rwanda ubwo yavuganye na HANGA News yadusabye ko twandika ibibazo dufite kuri uru rubanza , tukabishyikiriza perezida w’urukiko twarabikoze none amaso yaheze mu kirere.
Itegeko n° 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru, rivuga ko “buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera”. Icyakora amakuru yahungabanya umutekano w’Igihugu ntatangwa.
Ni itegeko rigaragaramo icyuho cy’ibihano mu gihe hagaragara uwimanye amakuru ateganyijwe gutangwa, ari na byo inzego zitandukanye ziheraho zisaba ko hongerwamo ingingo z’ibihano.

ibibazo umunyamakuru yabajije perezida w’urukiko n’ubu atarabonera ibisubizo.





