Ibyishimo mu baturage b’umurenge wa Kigali – Bahawe amatungo magufi (Inkoko)
Abaturage b’umurenge wa Kigali, bari mubyishimo , bahawe amatungo magufi bashimira leta ko bagiye kuyitaho kugirango babashe gutera imbere.
N’imiryango isaga 200 itishoboye yahawe amatungo magufi inkoko ebyiri, buri muryango wahabwaga isake n’inkokokazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yabwiye itangazamakuru ko ,ibi biri muri gahunda yo kwese imihigo Akarere ka Nyarugenge kahize yo koroza abaturage batishoboye.
Bamwe mu baturage bagaragaje akanyamuneza , bashimira leta ibitayeho bashimangira ko bagiye gufata neza izi nkoko kugirango zibabyarire umusaruro, ati:”Hehe no kurwaza bwaki, ubu abana bacu bagiye kuzajya barya amajyi bamere neza”.





