Umunya Norway aratabaza Perezida Kagame-Yashoye imari mu Rwanda RDB imuhuza n’uwitwa Kayitana Fred amuha Miliyoni 70 none yaburiwe irengero
Umunyamahanga arimo gutabaza ,atakambira perezida Kagame asaba ubufasha, aravuga ko yashoye imari mu Rwanda afashijwe na RDB imuhuza n’umunyarwanda witwa Kayitana Fred , uyu Kayitana Fred aramushinja ko yamuhaye ibihumbi 72 $ by’amayirari ya Amerika , mu Kwezi Kwa karindwi umwaka 2021 kugirango bafatanye gutangira umushinga wo korora Inka ziganjemo ibimasa bitanga inyama.
Uyu mushinga wagombaga kubera mu ntara y’iburasirazuba akarere ka Kayonza, kuva yatanga Aya mafaranga avuga ko atagiye akunda kuboneka cyane mu Rwanda kubera yari yizeye RDB avuga ko yamuhuje n’umuntu winyangamugayo.
Ati:”RDB yankanguriye gushora imari mu Rwanda , icyo gihe yampuje n’umunyarwanda uzabifashamo bampa uwitwa Kayitana Fred , uyu mugabo bampaye naramwizeye cyane ,ku ikubitiro yanyatse amafaranga ngo atangize umushinga mwohereza ibihumbi 72 $ by’amadorali , akajya abwira ngo aguze Inka 50, ejo bundi ngo aguze urwuri , ibyatsi, amazi..n’ibindi … akampa amafoto kuri what’s app nkabyizera ”.
Yakomeje agira ,ati:”Ejo ubundi naje mu Rwanda , shaka uyu Fred turahura mubaza ibyakozwe byose musaba ko tujya kureba Inka zaguzwe naho ziri ,atangira kumbeshyabeshya ngo zarapfuye , izindi ngo inzoka zaraziriye , mwatse Amafaranga asigaye nibyo yakoze nsanga yarayamaze yose”.
Uyu munyamahanga witwa Tesfalem Manna, avuga ko yabonye Uyu Fred arimo kumwesikoroka ,ahita yiyambaza RDB yamuhuje nawe, ngo hashize amezi 5 ntacyo baramumarira, ati:”Umukozi wa RDB witwa Modeste niwe wanyakiriye mubwira akababaro mfite , aza guhamagara uyu Fred baravugana ariko nta gisubizo barampa nabonye bafitanye ubushuti”.
Ngo yaje kwegera urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB), Naho avuga ko ntacyo baramumarira amezi 6 arashize , ati:'”Nagiye ku kicaro gikuru cya RIB I Kigali , natanze ikirego cyanjye mbaha n’ibimenyetso byose ariko barandangaranye ndimo gutakambira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ngo amenye akarengane kanjye andenganure Kuko uyu Fred yumvise ko nagiye kumurega muri RIB yanze kwitaba ahubwo yarihishe sinzi aho aherereye”.
Murangira .B Thierry umuvugizi wa RIB yemereye HANGA News ko ikibazo cy’uyu munyamahanga RIB yacyakiriye , ati:”Iki kirego kiri gukurikiranwa, Victim yamenyeshejwe progress ya case ye,
Suspect umwe yarafashwe kandi yamusubije amafaranga ye, Undi aracyashakishwa”.
HANGA News, twakomeje kubaza niba Fred yaratotse aka arimo gushakishwa naho dosiye igeze kubera hashize amezi 5 uyu munyamahanga avuga ko Atari kubona Serivise, Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB ,ati”Ntiwumva se ko amakuru ayazi ko suspect (Kayitana Fred) yatorotse?”.
Akomeza avuga ko ,Iyo suspect yatorotse, agumya gushakisha, inzego z’ubugenzacyaha cyangwa Ubutabera zigakorana akaba yashyikirizwa inkiko z’aho yafatiwe cyangwa agusubizwa aho yakorewe icyaha.
Ibyo ntibibuza dossier gukorwa ikoherezwa mu Bushinjacyaha, agakurikiranwa nk’uwatorotse Ubutabera.
Uyu munyamahanga arimo gutambira leta na RDB ndetse na RIB asaba ko uyu Kayitana Fred yafatwa akamusubiza amafaranga ye ,ati:”Ndifuza ko uyu Fred yafatwa kubera n’unwesikoro namuhaye amafaranga y’umuryango none nabo barimo kunyishyuza , na RDB yampuje nawe ibifashemo kuko case yanjye barayizi barimo kumukingira ikibaba”.
Kayitana Fred, twaje kuvugana kuri what’s app atubwira ko uyu munyamahanga amuzi , n’amafaranga ye ayazi ariko harimo imbogamizi zatumye badahura, ati:”Njyewe arimo kubwira ngo duhurire kuri RIB, ntabwo najyayo kubera arimo gushaka kufungisha kuko amaze igihe abyigamba , naze tuganire mwereke uko umushinga wahombye”.
Icyo kuganira , uyu munyamahanga ntabikozwa ,ati:”Ntacyo nganira na Fred n’unwesikoro, yagiye ambeshya nasanze ibyo yanyeretse byose yarambeshyaga ntacyo yakoze nasubize amafaranga yanjye nta kindi nifuza”.
Iki n’ikigabazo giha umukoro RDB ,kujya igenzura neza abantu ihuza n’abashoramari cyane abanyamahanga niyo havutse imbogamizi ikwiye gufata iya mbere kubikemura ,aha birakwiye ko bahamagara uyu mushoramari nkuko bamwegereye bamwereka inyungu zo gushora imari mu Rwanda , bakanamufasha gukemura iki kibazo kuko arabashinja kumwiregagiza.

Kayitana Fred uvugwaho ubwesikora bivugwa ko yatorotse RIB irimo kumushakisha.

Ikimenyetso uyu munyamahanga yerekana ko Fred yamuhaye Aya mafaranga.

Umushinga uyu munyamahanga avuga ko bamushye gushoramo imari ukaba wari baringa udakora.

Ikirego cye avuga ko RIB igifite ,ategereje igisubizo ameze 5 arashize.


Aha harimo amacenga cg amayobera ni gute RIB ivuga ko yabuze Fred kandi mwebwe mumwandikira mukamubona. Ndumva ibyo uwo munyamahanga avuga ko ari gukingirwa ikibaba ari ukuri pe.
Nibamukurikiranire ikibazo