Amabanga utari uzi muri WASAC- Kugura amazi ku Ivomo rusange birahenze cyane

Ubuyobozi bwa WASAC Utility burimo gukangurira abanyarwanda gushyira amazi mu ngo zabo kuko bihendutse cyane kurusha kugura amazi ku mavomo rusange.

Ibi byagarutswe na RUTAGUNGIRA Methode,Umuyobozi ushinzwe Isuku n’Isukura muri WASAC Utility aho yabwiye HANGA NEWS ko, abanyarwanda bose yifuza ko bagira amazi mu ngo zabo kuko nibyiza cyane , yifashishije ingero yagize,Ati:”Ibiciro ndabigarukaho nyuma, iyo buri rugo rufite robine hari byinshi bikemuka birimo isuku mu bwiherero ,mu Gikoni…n’ahandi…ikindi nta mwanya batakaza bajya kuvoma binaruhura abana mu rugo aho kwirirwa bazenguruka imihinda n’amajerikani ,uyu mwanya bakawukoresheje basubiramo amasomo n’imikoro bavanye ku ishuri ”.

Agaruka ku biciro by’amazi yagaragaje ko hari ikinyuranyo gikomeye kiri hagati yugura amazi ku Ivomo rusange nuyavoma ayafite iwe mu rugo.

Yifashishije ingero z’imibare yagize ati:”Ubusanzwe metero kibe hatarimo TVA ni 323 iyo irimo ni 382 icyo nicyo giciro cy’amazi gito muri WASAC kuri wa wundi ufite robine iwe mu rugo, naho uyagura ku Ivomo rusange ahamacye ijerikani ugura amafaranga 20 Rwf, hari naho bayigurisha 25 Rwf kuko byose biremewe”.

Yakomeje agira ati:”Metero kibe ihwanye n’amajerikani 50, iyo ufashe amafaranga 20 Ugakuba ku ijerika, ugakuba 50 ubona 1000 , bivuze ko wa wundi ubona amazi ayaguze ku Ivomo rusange metero kibe imuhagaze amafaranga 1000 Rwf mu igihe uyafite iwe nta nimvune zo kuyatunda imuhagaze 382 , urumva ko harimo ikinyuranyo cy’amafaranga 618 Rwf , rero abanyarwanda bihutire gusaba amazi bayatunge mu ngo zabo kuko nibyo bihendutse”.

Yashoje ikiganiro asaba buri wese kugana ishami rwa WASAC rimwegereye agasaba iyi serivisi kuyobona ni ako kanya, ngo n’abishyize hamwe batuye ku musozi umwe badafite amazi biroroshye kuyabona, icyo basabwa ni ukwandikira ubuyobozi bwa WASAC ibaruwa iherekejwe n’ibyangombwa by’ubutaka na foto kopi zabo z’indangamuntu zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *