Kicukiro-Gahanga: Abaturage bijihije umuganura – Umupira w’amaguru waranzwe n’udushya
Tariki ya 5 z’ukwezi kwa 8 buri mwaka ufatwa nk’umunsi w’Umuganura ku banyarwanda. Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami haba no muri rubanda.
Kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’abanyarwanda bavuye impande zose z’igihugu, agasangira n’abaturage, akishimana nabo.
Muri iyi minsi usanga uwo muco w’umuganura utagikorwa nko mu gihe cyashize. Bamwe mu baturage bavuga ko biterwa n’iterambere rituma umuco ugenda wibagirana.
Ariko nubwo bimeze gutyo hari abavuga ko uwo muco wari ingenzi kuko watumaga abantu bahurira hamwe bakaganira kubyagezweho, bagasangira ku musaruro babonye ndetse bagateganya n’ejo hazaza.
Mu murenge wa Gahanga , naho bizihije uyu munsi , n’ibirori byabimburiwe n’umupira w’amaguru wahuje Abayobozi bagize Jyanama y’umurenge n’abaturage ba Kagari ka Rwabutenge , uyu mu kino wari inogeye ijisho kuko w’itabiriwe n’ingeri zitandukanye harimo n’ingabo z’u Rwanda (RDF), agashya N’ubwambere abagore bavanze n’abagabo bahuriraga mu kipe umwe ,kuri bo n’ubudasa kuko uyu mukino warangije banganyije ibitego bitatu kuri bitatu (3-3).
Mapambano Fesito, uhagarariye Imari n’ubutegetsi mu murenge wa Gahanda, wari unahagarariye ,Rutubuka Emmanuel (Gitifu) yabwiye HANGA News ko bishimye Kandi bari kwizihiza umuganura bishimira ibyagezweho, ati:”Usibye ubusabane busanzwe, turi hano turi no kwisuzuma tureba ko imihigo twahize yagezweho, muri rusange turi hejuru ya 85 ku ijana , icyerekezo nuko tubomba kugera ku 💯.”.
Mutamba Jane ,Umuyobozi wa Jyanama y’umurenge ,avuga ko hari byinshi bavuga ariko hari byinshi bitegura gukora bifuza kugana aheza, ati:”Turi mu muganura, twe nk’abayobozi twicara hamwe n’abaturage tukaganura ibyiza twigejejeho birimo iterambere, ubu Gahanga turi irembo rwa Kigali mu ntara y’uburasirazuba kaburimbo yaraje amatara araka, twivuza kuva mucyaro turerekeza mu iterambere ry’umujyi”.
Gahanga n’umuwe mu murenge ugize akarere ka Kicukiro, wari umurenge w’icyaro, ariko kubera imiyobo rere myiza no gushyira hamwe n’umuyobozi wabo Rutubaka Emmanuel barakataje mu bikorwa by’amajyambere ,birimo amashuri ,imihanda, imiturire igwezweho , n’ibindi…..









Ahantu hatandukanye habaye ubusabane:



