Bugesera:Abaturage bavuga ko Umugabo yapfuye azize Inkoni yahondaguwe na Gitifu w’umurenge wa Juru
Abaturage batuye umurenge wa Juru ,mu karere ka Bugesera, barasaba guhabwa ubutabera , ibi babitangije nyuma y’urupfu rw’umugabo witwa Harerima Olivier bavuga ko yapfuye azize Inkoni yahondaguwe n’uyu muyobozi w’umurenge wa Juru Kadafi Aimble.
Aba baturage bavuganye n’itangazamakuru bagize, bati:”Turasaba ko umuyobozi wacu w’umurenge Kadafi yahanwa, tugahabwa ubutabera araturembeje n’inkoni , aherutse gukubita umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Harerima Olivier, twaramushyinguye yarashizemo amenyo kubera inkoni”.
Aba baturage barasaba leta ko yabafasha ipfumbyi uyu mugabo asize zakwitabwaho ,bamwe meza ko yagakwiye kujya akatwa amafaranga ku mushahara yo kubatunga.
Iyo ugeze mu murenge wa Juru ,usanganizwa n’ibikomere abaturage berekana batewe n’inkoni bavuga ko bagiye bakubitwa n’uyu muyobozi igihe bajyaga gushaka serivise ku biro, urugero n’umugabo uvuga ko yashyizwemo agapira ko kwihagarikiramo bitewe n’inkoni zangije uruhago, unahamya ko yakubitiwe hamwe na nyakwigendera Harerimana Oliver.
Kadafi Aimble, ibi abaturage bavuga arabihakana , agira ,ati:”Iyo umuntu apfuye bavuga byinshi, ntabwo nakubita abaturage nshinzwe ,ibyo bavuga n’amarangamutima yabo”.
Richard Mutabazi, umuyobozi w’akarere ka Bugesera , ishuro zose umunyamakuru wa Tv1 dukesha iyi nkuru yamuhamagaye ntiyitabye telefoni , n’ubutumwa bugufi yamwohereje ntiyabusubije, yifuzaga kumenya icyo avuga ku rupfu rw’uyu muturage ,kuko umuryango we ntukozwa ibyo kuvuga ko yapfuye urupfu rusanzwe kuko Gitifu yamutwaye ari mu zima nta burwayi na bumwe yari afite.

