RDC: Abaturage ba Uvira bakoze imyigaragambyo basaba Tshisekedi kubaha imbunda ngo batere u Rwanda

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Kongo bakoze imyigaragambyo yo gusaba leta kubaha imbunda bakajya kurwana n’igihugu cy’u Rwanda. Bagirije iki gihugu ko “gikomeje guteza intambara muri Kongo”.

Abiyerekanye babarirwa mu majana. Bari biganjemo abasore, bakoze imyigaragambyo bava Kavimvira berekeza kuri Meri ya Uvira. Bamwe muri bo, bari bafite ibyapa bisaba umukuru w’igihugu kubashigikira akabaha intwaro bagahangana n’igihugu cy’u Rwanda, mu gihe abandi bagendaga batukana ngo kirengana n’umubu.

Abandi nabo bari bafite ibyapa bivuga ko badashaka ko Kongo ikora ibiganiro n’inyeshyamba za M23 / AFC. Hari n’abandi bahaye iyi myigaragambyo indi ntera, baririmba indirimbo zivuga ko bifuza ko FARDC na Wazalendo binjira mu Rwanda

Umwe yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ati: “Twakoze imyigaragambyo kubera M23 iduhangayikishije. Turashaka imbunda kugirango turwane n’u Rwanda, twinjirire aha I Kamembe no mu Bugarama twebwe abazalendo. Kuva muri 1996, turi guhunga intambara. Twavutse duhunga, dushaka duhunga, tubyara duhunga intambara yo muri Goma yishe ababyeyi n’abana. Twategereje ko Tshisekedi aduha ubufasha ariko ntabwo ya duhaye”

Andre Byadunia ni umwe mu bari bahagarariye iyi myigaragambyo yari yambaye ibendera rya Kongo asoma ibaruwa bandikiye umukuru w’igihugu yashimangiye ko bakangurira leta guha urubyiruko kurwana ku busigire bw’igihugu cyabo.

Yagize ati:” Twakoze imyigaragambyo mu rwego rwo gusaba gushigikira urubyiruko rwo muri Uvira, Fizi na Mwenga, ukaruha ibikoresho mu rwego rwo guhangana na Paul Kagame ndetse nabo bafatikanije kuko tudateye u Rwanda tuzakomeza gukorwa n’isoni.”

Gusa nubwo aba baturage basaba guhabwa imbunda, hari abandi nabo basanga iki cyifuzo cyo gusaba imbunda kw’aba basivile atari cyiza kuko zimwe muri izo zishobora gukoreshwa mu bujura ndetse no mu byicanyi

Levis Rukema, umudepite w’igihugu wo muri Teritware ya Uvira uri mu kiruhuko muri uyu mujyi asaba abaturage batuye muri iyi ntara gushyira hamwe muri ibi bihe M23 yafashe umujyi wa Goma, kandi iri no mu ntara ya Kivu y’epfo.

Umuyobozi mukuru mu biro bya Meri ya Uvira Jean d’Arc Chakupewa yijeje aba bigaragarambije ko umukuru w’igihugu azakora ibishoboka byose kugirango umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa Kongo.

Iyi myigaragambyo ije ikurikira iyabaye ejo I Kinshasa yibasiye zimwe muri za ambasade zirimo i y’u Rwanda, Ubufaransa, Amerika, Kenya. Ni nyuma kandi y’indi nayo yabaye ku wa mbere mu mujyi wa Bukavu yo kwamagana intambara iri kubera mu mujyi wa Goma.

Usibye iyi myigaragambyo yabaye no mu bindi bice by’igihugu hateganijwe n’indi yo gushigikira FARDC, kuko bigenda bigaragara mu matangazo.

Tubibutse ko, ku mupaka wa Gisenyi na Goma uzwi nka La Corniche abarwanyi bo mu gihugu cya Romania bakiriwe mu Rwanda bavuye i Goma nyuma yo gutsindwa urugamba bafashagamo ingabo za leta kurwana na M23 mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo.

Inzego ziri kuri uyu mupaka zivuga ko bose hamwe ari abarwanyi bagera kuri 288.

Aba barwanyi biganjemo abakomoka muri Romania, aha ku mupaka bahise burizwa za bus ziberekeza i Kigali.

Alain Mukuralinda umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yatangaje ko bahita bajya ku kibuga cy’indege bagasubira mu gihugu cyabo.

Umutwe wa M23 hamwe n’amakuru atangwa n’inzobere mu by’umutekano baremeza ko umujyi wa Goma – umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru – wose wamaze gufatwa n’umutwe wa M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *