Kigali:Hasinywe andi amasezerano y’ubufatanye hagati ya KLC na RAMEO ( Rwanda Live Animals and Meat Export Organisation)

Ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu mu Rwanda Kigali leather cluster (KLC) na Kampani ya RAMEO (Rwanda Live Animals and Meats Export Organization) bacuruza inyama n’abatungo mu Rwanda no hanze , ifite ikicaro mu karere ka Kicukiro,umurenge wa Gikondo bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uruhererekane rw’Ibikomoka ku mpu Rwanda.

Aya masezerano yashyizemo umukono ku mpande zombi muri iki cyumweru i Kigali ,aho KLC yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo bwana Kamayirese Jean D’amour naho RAMEO yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo  Kanani Esperance.

Aba ni amasezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no guhuza imbaragaga mu bucuruzi bw’impu n’ibizikomokaho.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yavuze ko Aya masezerano basinye ari andi maboko bungutse mubufatanye aho biyemeje ,aho biyemeje guteza imbere Impu z’u Rwanda nyuma yaho zitaye agaciro.

Umuyobozi wa Kampani ya RAMEO, yavuze ko, ashimira umuyobozi bwa KLC ,mu gutangiza urugamba rwo kugarura agaciro ku Impu mu Rwanda , Ati:”Tugemura inyama z’amatungo mu bihugu hafi yabyose ku Isi , ariko tubabazwa nuko tubaga amatungo Impu zayo tukajijugunya cyangwa tukazitapa , urumva ko ari igihombo duhura nacyo, twese tuzi agaciro ku Impu ariko tubura aho twazitunganyiriza, kuba dufite ihuriro tugiye gushyira hamwe bizakunda twabonye na leta yacu idushyigikiye yatwemereye n’uganda ruzatunganya Impu bazatwubakira mu karere ka Bugesera”.

Tubibutse ko, Kigali Leather Cluster, ari ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , uyu muyobozi avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *