Umurenge wa Nyarugenge bahagurukiye ikibazo cy’isuku -Dore ibikubiye mu mihigo basinye
Umurenge wa Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali, watangije ubukangurambaga bw’isuku n’isukura ,aho abayobozi uhereye ku isibo kugeza ku rwego rw’umurenge basinye imihigo mu rwego rwo kufasha kunoza isuku mu mihanda no mu ngo z’abaturage.
N’igikorwa cyatangijwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge,Madamu Murekatete Patricia uyu wa 3/9/2024 , aho bazindukiye mu muganda udasanzwe w’isuku wabereye mutugari twose tugize uyu murenge.
Mubyo bahize Kandi biyemeje bikubiye mu masezerano, nuko buri rugo rugomba kuba bafite Ubwiherero bwiza bukotiye na Sima cyangwa harimo amakaro, buri rugo Kandi rugomba kuba bafite amasezerano na kampani zitwara ibishingwe, inzu zigomba kuba zifite amabati meza atariho hejuru amabuye cyangwa ibikarito.
Ikindi n’isuku ku mubiri no mu mihanda yose igomba kujya ikuburwa buri gitondo cyane iyimigenderano na rigore zose nta ducupa twashizemo amazi tugomba kuba twarakugunywemo n’ibindi…
Atangiza iki gikorwa Gitifu Patricia, yavuze ko ubu noneho nta kujenjeka kubijyanye n’isuku , Ati:”Bayobozi dufatanyije mu tugari no mu midugudu ubu noneho nta kujenjeka ikibazo cy’isuku ubu nicyo tugiye gushyiramo imbaraga, buri wese mu gitondo nkuko namubazaga ngo wakiriye bangahe?? njyewe kujya byuka muzaba ngo muvuye gukubura imihanga ingahe? wageze mu ngo zingahe kureba ko bakoze isuku”.
Iyi mihingo bose, biyemeje kuzayihigura neza 100%.

Basinye imihigo y’isuku bavuye mu muganda udasanzwe.

Kampani z’isuku zasinye imihigo y’isuku n’ubuyobozi.

Abayobozi Bose basinye imihigo, guhera ku isibo kugeza ku rwego rw’umurenge.

Ba Gitifu b’utugari biyemeje kunoza isuku.

Gitifu niwe wabimburiye abandi gukora isuku muri za rigore.

