Umurenge wa Kigali: Kubufatanye na Trinity Biblical Institute hatangijwe Igikorwa cyo kuvura kubuntu abaturage

Kubufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa (Trinity Biblical Institute) mu murenge wa Kigali,akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali,watangijwe gahunda yo kuvura abaturage kubuntu.

N’igikorwa cyatangijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije (DDEA) Uwamahoro Genevieve kuri uyu wa 16/8/2024, aho yari kumwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kigali Bwana Ntirushwa Christopher,hamwe n’umuyobozi wa Trinity ishami ry’u Rwanda bwana Kwizera Nehemiya.

DDEA Uwamahoro yabwiye HANGA NEWS ko, iki gikorwa ari ngarukamwaka aho akarere ka Nyarugenge Kubufatanye n’abafatanyabikorwa begera abaturage cyane abafite uburwayi bagasuzumwa kubuntu bakahabwa imiti kubuntu mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kwivuza hagamijwe kugira ubuzima bwiza.

Ati:”Turi hano, mu gikorwa cy’ubuvuzi ,aho tuzamara iminsi ibiri abaganga basuzuma abarwayi bakanabavura kubuntu, ubu nta bwishingizi turimo kubaka ariko uwo abanganga basanga ko ahabwa Indi gahunda yo gukurikiranwa mu buryo bwihariye azakomeza yivuze uko bisanzwe akoresheje ubwishingiza asanzwe yivurizaho”.

Yakomeje akangurira abaturage b’akarere ka Nyarugenge, cyane abo mu murenge wa Kigali ,kwitabira ku bwinshi iyi gahunda, Ati:”Hano hari indwara turimo kuvura usanga bidakunda kuri Mituweli, ubu turimo gusiramura abana, turasuzuma ababyeyi batwitse, hari gutangwa service zo kuboneza urubyaro, harapimwa indwara zandura n’izitandura , cyane indwara z’amaso ku bantu bakuze n’umwihariko, rero baze ari benshi dufite abaganga bahagije ”.

Kwizera Nehemiya, umuyobozi wa Trinity ishami ry’u Rwanda, yagaragaje ko uyu muryango ukora akazi ko kwigisha abantu bakora ivugabutumwa kugirango bagire ubumenyi n’ibyangombwa ,ariko kubera ari abafatanyabikorwa na leta bitabira n’ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage, Ati:”Nkuko buri muri gahunda yacu, Kandi tukaba dufitanye imikoranire myiza na RGB, buri mwaka twishyurira Mituweli abaturage batishoboye , uyu mwaka rero twegereye akarere ka Nyarugenge murabona ko turimo kuvura abaturage kubuntu”.

Iyi gahunda izasoza, ejo nibwo hazatangazwa umubare w’abaturage bahawe ubuvuzi, hanyuma abafite uburwayi bwihariye bazakomeza kwitabwaho mu bigo nderabuzima bya Nyaruyenzi na Mwendo n’ibitaro bya Nyarugenge nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali.

Bamwe mu barwayi baje kwivuza.

Hari ababyeyi benshi bitabiriye iyi gahunda.

Ababyeyi bari benshi cyane.

DDEA,ari kumwe na Gitifu Christopher baganiriza abarwayi.

Umuyobozi wa Trinity Biblical Institute,aganira n’itangazamakuru.

Ababyeyi bari bazana abana babo kubasiramuza bari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *