Nyarugenge: Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga ya mudasobwa mu ishuri rya College de Butamwa

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga ya Mudasobwa (Laptop) mu ishuri rya College de Butamwa-Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge, hagamijwe guteza imbere serivisi z’uburezi mu Rwanda.

Izo Mudasobwa zatanzwe ku mugaragaro na Ambasaderi wa Israel wungirije mu Rwanda, Deputy Ambassador Yossi Gadamo , kuri uyu wa mbere, tariki ya 22/7/2024, ubwo yasuraga iki kigo.

Deputy Ambassador Yossi Gadamo yavuze ko , uburezi bw’u Rwanda bukwiye kujyana n’iterambere mu ikoranabuhanga, Yagize, Ati:”Niyo mpamvu twaje hano muri college de Butamwa, tubazaniye mudasobwa dushyigikiye uburezi buteye imbere mu ikoranabuhanga, leta ya Israel n’u Rwanda turi abafatanyabikorwa cyane dushyize hamwe kuzamura abana b’u Rwanda kugirango bagere ku iterambere bifashishije mudasobabwa kuko n’iryo terambere twese twerekezamo, tuzi ko machine laptop ari kimwe mubyo twifashisha kugirango tugere kubyo dushaka ”.

Alexis Ingangare, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, yashimiye Ambasade ya Israel mu Rwanda, Aho yagize ati:”Mu izina rya goverinoma y’u Rwanda,mfashe uyu mwanya ngirango shimire ambasaderi wa Israel mu Rwanda, izi mudasobwa muhaye iri shuri n’ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Israel, tubijeje ko abana bacu bazazikoresha neza kandi ibyo mwifuza ko bazageraho bizakunda kuko natwe tuzakomeza kubaba hafi kugirango bagera ku bumenyi twifuza’.

Mike Ntagishyika Rwagatera , umuyobozi w’ishuri rya college de Butamwa, yabwiye HANGA NEWS ko bishimye Kandi banashimira ambasaderi wa Israel mu Rwanda ,Ati:”‘Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, yaje mu karere avuga ko bashaka gutera inkunga Ibigo by’amashuri bibiri, nitwe twaje ku Isonga, icyo gihe adusura yarahageze aratwishimira cyane abona ko iyo nkunga icyenewe ,none turabashimira kuba bahise babishyira mu bikorwa”.

Yakomeje avuga ko, n’icyumba izi laptop zizashyirwamo aribo bagitunganyije, Ati:”Twabakiriye neza cyane, barishimye ndetse n’icyumba cy’ishuri nibo bazanye amafaranga kiratunganwa, nibyo gushima cyane dushima na leta yacu izirikana ko abana bacu bakwiye kwiga ikoranabuhanga bafite n’ibikoresho bibafasha kwigiraho”.

Yashoje avuga ko, iyi nkuru nziza ayigeza kubabyeyi bafatanya kurera , Ati:”Iyi nkuru nziza ndaza no kuyigeza ku babyeyi bo dufatanya umunsi ku wundi kurera abana , usanga dushyize hamwe twigira uko twanoza uburezi bw’abana bacu, ndizera ko iyi nkuru nibayimenya ibashimisha”.

Mudasobwa zose ziteganyijwe gutanwa zigera kuri 35, zizatangwa mu byiciro bitatu, KY ikubitiro hatanzwe 10 hazakurikira 12 hanyuma ubwa gatatu hatangwe 13.

Deputy Ambassador Yossi Gadamo,ari kumwe na DEA Ingangare hamwe na Diregiteri wa Butamwe Mike bashyikiriza mudasobwa abana bahagarariye abandi mu kigo.

Deputy Ambassador Yossi Gadamo,ahageze abana babanje kumuririmbira imbyino nyarwanda.

Abana bamweretse ko bamwishimiye.

Nawe yabashyimiye.

Umuyobozi w’ishuri Mike ubwo yabagaga ikaze.

Ifoto rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *