Jali:Imbamutima z’urubyiruko rw’i Nyakabungo na Buhiza rwatoye bwa mbere

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jali, rwatoye bwa mbere mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, kuri uyu wa 15 Nyakanga, baravuga ko bishimiye ko nabo bagize uruhare mu kwihitiramo abayobozi bababereye bazabayobora.

Mu Karere Gasabo, HANGA NEWS yaganiriye n’urubyiruko yasanze kuri site za Nyakabungo na Buhiza bavuga ko ari umunsi utazibagirana mu mateka yabo kuba bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika ku nshuro ya mbere.

Akaliza ati: “Ndishimye cyane kuba mbashije gutora bwa mbere nkatora umuyobozi utubereye kandi uzatuyobora neza biranshimishije ku giti cyanjye kuko ntaratora numvaga ari bintu bidasanzwe ariko banyakiriye neza kandi ntoye neza.”

Rugema Pascal, ati: “Numvaga gutora ari bintu bikaze ariko nagezemo mbona nta kibazo kubera ko ntoye bwa mbere ndumva nishimye, mbere hari igihe natekerezaga ko ngezemo bishobora kucanga ariko nasanzemo abantu batuyobora nta kibazo.”

Uwitwa David twasanze mu isantere ya Cyuga , ati:”Ntako bisa gutora kandi ntawutabyishimira kuko gutora biciye mu mahoro no mu mucyo bigira icyo bigeza ku bantu kuko aho tugeze ni amateka.”.

Bamwe mu rubyiruko rw’i Jali, rwaganiriye na HANGA NEWS nyuma yo gutora rwa mbere ruvuga ko akanyamuneza ari kose kuko nabo bitoreye abazabayobora, bagahamya ko ari ishema kuri bo gutora bwa mbere.

Mu rundi ruhande, uretse urubyiruko hari na bamwe mu baturage bafashijwe bagatorera ku mugereka bemeza ko byabafashije kuko ngo bazi icyo kwitorera abayobozi bivuze.

Uwitwa Agnes ati: “Aho twari tubaruye ni kure byari kutugora kujyayo, twishimiye badufashije tugatorera ku mugereka kuko byari kumbabaza iyo ntabasha gutora, ibaze ntatoye ugasanga uwo nari gutora ntatsinze kuko ijwi ryanjye ryabuze, twishimiye uburyo tworoherejwe.”.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bitariye igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, n’ay’Abadepite. Amatora yatangiye saa moya za mugitondo, agomba gusozwa saa cyenda z’amanywa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga, Abanyarwanda baratangarizwa iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Ababyeyi bari bazindutse kare cyane baje gutora uwo bifuza ko azabayobora.

Bamwe mu rubyiruko bavuye gutora bagenda bishimye.

Ubwitabire bw’abaturage, bari bazindutse kugirango batore bisubirire mu kazi kabatunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *