Green party yasabye ab’i Rutsiro ko nibajya gutora bazacunga ahari Inyoni ya Kagoma batereho igikumwe
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rutsiro na Karongi.

Rutsiro bari mi isantere ya Gisiza, aho bakiriwe n’imbaga y’abaturage, ubona ko babishishyimiye.
Bahageze bakiriwe n’umuyobozi w’akarere Kayitesi Dativa ,wavuze ko bishimiye kwakira Kandida Perezida w’Ishyaka Green party Dr Frank Habineza ndetse n’abarwanashya , Ati:'”Tubahaye ikaze iwacu Rutsiro, tubijeje umutekano usesuye, n’akanya ko kubwira abaturage imigabo n’imigambi yanyu, ahasigaye n’amahitamo yabo”.

Ntezimana Jean Claude, (Campaign Manager) ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Green party, yasabye abaturage b’i Rutsiro ko babateganyirije byinshi Kandi byiza ,Asaba ko nibajya gutora bazahitamo ikirango cy’icyaka kirangwa n’inyoni nziza ya Kagoma , Ati:”Turi ishyaka ritabeshya , ibyo twiyemeje tubishyira mu bikorwa , Tariki ya 15/7/2024 muzazinduke mujye guhitamo neza mutora Dr Frank Habineza ku mwanya w’umukuru w’igihugu naho ku ishyaka ryacu mutere igikumwe ku nyoni ya Kagoma”.

Dr Frank Habineza, mu Ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango, yavuze ko Rutsiro ari akarere akunda cyane ,. abasaba kumushyigikira atsinde amatora abashe gushyira mu bikorwa ibyo yabasejeranyije 100%. Ati:”Icyo mbasaba nuko mwese ab’i Rutsiro, Tariki ya 15/7/2024 muhundagazeho ibikumwe ku ifoto yanjye muzasanga ku ikarita y’itora , hanyuma ku ishyaka ryacu muzashyire igikumwe ku nyoni ya Kagoma, muzaba muhisemo neza iterambere, amahoro arambye no guhabwa ijambo mubibakorerwa”.

Bamwe mu baturage bavugishije itangazamakuru rya HANGA NEWS, yavuze ko bagaragaje ibyishimo bashimangira ko bazamutora, hari n’abazanye ibiribwa byo kumushimira ko yazanye igitekerezo cyiza aho abana basigaye bafatira amafunguro ku ishuri.

Abaturage bashimangiye ko bazamutora 100%.

Byari ibyishimo mu baturage.


