Umuyobozi mukuru wa REB yashimiye Camp Kigali School uburyo bita ku mpano karemano z’abana hashingiwe kubushobozi bifitemo

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) Dr. Mbarushimana Nelson , uyu wa 5/6/2024 yatangije ku kumugaragaro gahunda yo kuzamura impano z”abana hashingiwe kubushobozi karemano buri mwana yifitemo.

Uyu muhango wabereye mu ishuri rya Camp Kigali School, witabiriwe na bimwe mu bigo by’amashuri mu karere ka Nyarugenge.

Umushyitsi mukuru, Dr.Mbarushimana Nelson mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yabanje gushimira ishuri rya Camp Kigali hatangirijwe iki gikorwa ku rwego rw’igihugu , Ati:”Twasuye ibikorwa by’abana ba camp Kigali, ngirango byose mwabyiboneye ko ubuyobozi bw’ishuri bwashyize imbaraga mu kuzamura impano z’abana, igihe kiri imbere tuzaba dufite abacunga umutekano babyishimiye twabonye abana bambaye neza imyenda ya gisirikare batwiyeretse neza, abaganga, abarezi , abafundi, n’abatanga serivise zishamikiye ku bucuruzi n’ikoranabuhanga , bose baratanga ikizere ko u Rwanda mu gihe kuri imbere tuzaba dufite ku isoko ry’akazi abanyamwuga”.

Yakomeje, avuga ko iyi gahunda yatangirijwe camp Kigali, byari uburyo bw’igerageza, mu kiganiro Dr. Nelson yagiranye na HANGA NEWS, yagize ati:”Gahunda dufite nuko umwana wese uzajya urangiza amashuri y’isumbuye azaba afite business plan y’umushinga kuburyo ahawe amafaranga yahita atangira gukora Ako kanya adategereje akimuhana muziko kaza imvura ihise, iki gikorwa tugiye kukinoza kuburyo tuzajya tubikora muri weekend ababyeyi babashe twitabira”.

Dr. Muyombo Thomas umuhanzi uzwi nka (Tom closse) yatanze ikiganiro kuganisha gukunda umurimo umuntu akiri muto, Ati:”Nanjye ny’iri umwana nakundaga kuririmba , nibyo nakuze nkunda Kandi nibyo nkomeje gukora nubwo hari ibyo nkora bijyanye nibyo nize, ariko hari ibyo ntajyamo kuko Imyaka yararenze nk’ubu sinaba umusirikare byararangiye ibyo basaba ntabwo byujuje urugero Imyaka yanjye ,ubu hakenewe urubyiruko rufite imbaraga nkamwe”.

Niyonsenga Jean De Dier, umuyobozi wa camp Kigali, mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango , yibanze gushimira ababyeyi bafatanya guzamura impano z’abana , asaba ubuyobozi gukomeza kuba hafi abarimu babitaho hongerwa ubumenyi n’ubushobozi.

Umunsi wahariwe impano cyangwa umwuga hitawe ku bushobozi karemano bw’umwana, bizafasha igihugu kwihuta mu itarambere.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka , igira ati:”Umwuga wanjye, inzira iganisha ku musaruro nifuza”.

Bamwe bagaragaje impano Zo kuzaba abafundi.

Abandi bagaragaje impano Zo gushushanya.

Hari abagaragaje impano Zo guteka.

Thom close, yashimiye abana bazi gushushanya.

Abandi bagaragaje impano Zo kuzaba abacunga umutekano ( Abasirikare).

Abandi bagaragaje impano Zo kuzaba abaganga.

Umuyobozi wa Camp Kigali, Jean de Dieu ashimira REB baje kwifatanya muri uyu muhango.

Umuyobozi mukuru wa REB ari kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa.

N’igikorwa cyari gishimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *