Gasabo-Jali: Hasojwe amarushwana y’umupira w’amaguru

kubufatanye n’umushinga AEE n’abaturage basoje amarushanwa y’umupira w’amaguru yabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye muri uwo murenge aho bita mwitobo, ni murwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu mitangire ya serivisi,binyuze mu mupira w’amaguru umurenge wa Jali,wasojwe amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje amakipe 8,harimo 7 y’utugali tugize uwo murenge n’indi kipe y’ingabo z’igihugu zikorera muri uwo murenge.Ni igikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’umurenge n’abandi bayobozi batandukanye barimo abajyanama ku murenge no ku tugali,abagitifu b’utugali tugize uwo murenge,uhagarariye polisi muri uwo murenge,char man wa RPF muri uwo murenge n’imbaga y’abaturage baje gushyigikira amakipe yabo.Uyu mukino wayobowe n’abasifuzi babigize umwuga aho ku isaha y’isaa saba hakiniwe umwanya wa gatatu aha wahatanirwaga n’ikipe y’akagali ka muko n’aka nyabuliba iminota 90 irangira banganya 0-0 bakizwa na penariti Nyabuliba iwegukana yinjije 5-3 za muko.Umukino karundura(final)watangiye ku isaha ya saa 0Cyenda aho ikipe zahataniraga igikombe arizo Akagali k’Agateko n’Akagali ka Nyakabungo igikombe cyegukanwa n’Agateko ku ntsinzi y’igitego 1-0 aho hahembe amakipe yose yitabiriye irushanwa kuburyo niyanuyu yahembwe amafaranga ibihumbi 75 y’u Rwanda naho ikipe yatsinze umukino wanyuma yahembwe igikombe n’amafaranga ibihumbi 15,0000 y’u Rwanda.Gitifu w’umurenge wa Jali bwana BUCYANA Alexis avugana n’itangazamakuru ryacu yavuzeko nta ruswa iragaragara mu murenge ayoboye ko kandi batifuza ko yahagaragara kandi ko bazabigeraho bafatanyije n’abaturage asoza yizeza abatuye Jali ko bazajya bidagadura binyuze mu mukino itandukanye.

  • Ubwo bari mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *