Hateguwe amarushanwa y’abahanzi nyarwanda bakizamuka – Inkuru irambuye umenye ibisabwa

Artist summer promotion ni igikorwa ngaruka mwaka gitegurwa n’umuryango wa future focus kigamije gushaka, kumurika no guteza imbere impano z’abahanzi bakizamuka binyuze mu irushanwa rizenguruka igihugu cyose.

IBISABWA K’UMUNTU USHAKA KWIYANDIKISHA

Uwiyandikisha asabwa kuba azaboneka igihe cyose akenewe muri gahunda za Artist summer promotion.

Umuntu wemerewe kwitabira asabwa kuba ari hagati y’imyaka 10-65.

Icyitonderwa: Umuntu wese uri munsi y’imyaka y’ubukure iteganywa na leta y’urwanda (18 years) agomba guherekezwa n’umubyeyi cyangwa umurera.

Uwiyandikisha asabwa kuba ari umunyarwanda cyangwa afite uburenganzira bwo gutura mu Rwanda.

Kwishyura amafaranga y’uRwanda yo kwiyandikisha angana n’ibihumbi bitanu (5000 RWF)

UBURYO BWO KWIYANDIKISHA

UBURYO BWA MBERE: Call/WhatsApp: +250788518845/+250798664112

UBURYO BWA KABIRI: Kuza Kuri Office: Remera Giporoso, 24R9+423, Kigali

UBURYO BWA GATATU: kunyura kuri Website https://www.aspromo.rw/register ya Artist summer promotion cyangwa kuri social media za artist summer promotion (online registration)

IBIHEMBO

Uzaba uwambere muri buri cyiciro azahabwa contract yo gutunganyirizwa ibihangano mu buryo bw’amajwi, amafoto ndetse n’amashusho mu gihe cy’umwaka wose aho azakorerwa akanafashwa kumurika album y’indirimbo 8 (audio-visual) zitunganyijwe mu buryo bwa kinyamwuga

Uzaba uwa 2 muri buri cyiciro azahembwa gukorerwa audio 5 na video 3

Uzaba uwa 3 muri buri cyiciro azahembwa gukorerwa audio 3 na video 1

Uzaba uwa 4 muri buri cyiciro azahembwa gukorerwa audio 2 na video 1

Uzaba uwa 5 muri buri cyiciro azahembwa gukorerwa audio 1 na video 1

Kuva kuwa 6 kugera kuwa 10 muri buri cyiciro azahembwa gukorerwa audio 1

Umunyempano  wabashije kurenga icyiciro kijonjora rusange azahabwa scholarship yo kwiga ibijyanye n’umuziki (audio-visual) ndetse n’ubujyanama ku bijyanye na music business

Umunyempano wese uzitabira irushanwa azahabwa ikarita y’ubunyamuryango (membership card) aho azaba afite promotion yo kuzajya akorerwa audio ndetse na video ku igabanyirizwa rya 80% mu gihe cy’umwaka wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *