Nyarugenge:Abakozi ba Leta bakoze Siporo ihurizwamo n’abafatanyabikorwa
Kuri uyu wa gatanu, Tariki ya 22/3/2024 mu Karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, hakozwe Siporo isanzwe ikorwa kuwa gatanu n’abakozi ba Leta ihurizwamo n’abafatanyabikorwa b’Akarere, muri gahunda yo kwitegura imurika bikorwa ry’ibikorwa by’abafatanyabikorwa rizatangira kuwa 27 kugera 29 Werurwe.

Iyi Siporo , ikaba yanabaye n’umwanya w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere kwifatanya n’Akarere muri gahunda barimo z’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, gukangurira abaturage gukomeza kubungabunga isuku ihereye mu kugira isuku kuri buri wese ndetse n’aho ari no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze bipimisha indwara zitandura.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge , Bwana Emmy Ngabonziza yashimiye abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa kubikorwa bitandukanye bafatanyamo n’Akarere, yagaragaje ko nubwo Akarere ka Nyarugenge ari aka kabiri mu gihugu karagwamo igwingira ricye ariko bifuza ko yaranduka, ubu bakaba baratangiye urugamba rwo kurirwanya ndetse n’Imirire mibi mu bana , kandi ibi bishoboka kubufatanye bw’inzego zose cyane cyane mu kwita kubabyeyi bagitwite.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Alain Numa yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga Akarere n’abafatanyabikorwa kuko ibikorwa uyu munsi byivugira, yongeye gushima ubuyobozi bw’Igihugu kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubyo bamaze kugeza ku gihugu muri iyi myaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uyu munsi Igihugu kikaba kirimo kwiyubaka mu ngeri zose kandi nta kiciro na kimwe gihezwa mu iterambere n’imiyoborere y’Igihugu, ibi bikaba binatuma n’abafatanyabikorwa uyu munsi bishimira itafari bari gushyiraho mu kubaka Igihugu.


