Gasabo-Jali:Abaturage babiri rwabuze gica bubaka akajagari ubuyobozi bureberera
Umudamu witwa MUKANSIGAYE Marceline yagurishije isambu afatanyije n’umugabo we witwa BUGINGO Aphrodise,abo bagurishije bararira ayo kwarika koko banze kubakorera ihererekanyabubasha (Mutation) kandi bahari doreko uwitwa NTIRUSHWA Randouard afitanye ikibazo n’uyu muryango wa BUGINGO Aphrodise na MUKANSIGAYE Marceline aho bamugurishije ikibanza bakamuha inzira ya metero 2,5.
Iyo nzira bagiranye n’amasezerano yanditse,BUGINGO Aphrodise n’umugorewe bakaba baranze kuyubahiriza bakaba ngo barasabye authorisation d’hautobatir yo kubaka inyubako zabo birengagije gutanga inzira y’uwo bagurishije kandi barabyumvikanye mu masezerano basinyeho mubwumvikane.
HANGA News ubwo twageraga ahari iki kibazo uyu wa 29/6/2022 mu mudugudu wa Gitaba, akagari ka Nyakabungo, umurenge wa Jali, twasanze iyi nzira irimo kubakwaho inzu y”akajagari, nyi nzu Twamubajije impamvu yishe amasezerano avuga ko bitatureba.
twaje kubaza ubuyobozi iby’iki kibazo , mu karere ka Gasabo ,baduhuza n’umuyobozi w’umurenge wa Jali, nawe atwemerera ko agiye kohereza Ushinzwe imyubakire na Gitifu w”akagali, baje bahageze bahamagaza uyu muryango urimo kubaka wanga kubitaba.
Bahise bavuga ko ahagarare kuzamura inyubako mu gihe harimo ikibazo ariko siko bimeze ubu kuko mu gitondo cy’uyu wa 30/6/2022 babyutse bubaka iyi nzu y’akajagaru none yuzuye baranayisakara ubuyobozi bureberera, haracyekwa Ruswa.






Ndumiwe!!!! Ubwo ubuyobozi burabikurikirana!