Kicukiro:Umunsi w’Intwari 2024 ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu murenge wa Kigarama

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Anthaine, ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanije n’abaturage b’umurenge wa Kigarama, aho umuhango wabimburiwe no kugenzura akarasisi k’irondo rw’umwuga no gutanga imyambaro mishya izabafasha kunoza akazi kabo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Anthaine, mu ijambo rye yashimye Intwari zitangiye Igihugu, avuga ko mu myaka 30 ishize U Rwanda rwageze kuri byinshi biturutse mu bwitange Intwari zagaragaje asaba buri wese gukora ibikorwa by’indashyikirwa no kubungabunga ibyagezweho.

Ubutumwa bwumwihariko kuri uyu munsi mu karere ka Kicukiro, bugira buti:”Twifurije abaturage b’Akarere ka Kicukiro n’Abanyarwanda muri rusange umunsi mwiza w’Intwari z’Igihugu, uzizihizwa kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, ku rwego rw’Akarere uyu munsi uzizihirizwa mu Murenge wa Kigarama . insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Bamwe mu baturage n’abafatanyabikorwa b’umurenge wa Kigarama bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahawe ishimwe.

Itorero indangamuco ry’Akagari ka Kigarama niryo ryarimo gususurutsa abitabiriye kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *