Perezida Kagame mu ruzinduko i Zanzibar muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze mu Leta ya Zanzibar muri Tanzania aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bw’iyo Ntara ya Tanzania.

Akigera muri Zanzibar yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta mu Biro bya Perezida, Jamal Kassim Ali, wari ugaragagiwe n’Abarimo James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yifatanya na Perezida wa Leta ya Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Impinduramatwara Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi bayobozi bo mu Karere bitabiriye ibyo birori.

Impinduramatwara ya Zanzibar yabaye muri Mutarama 1964, ubwo Abanyafurika bigaranzuraga Abarabu bari bayoboye nyuma bakihuza n’iyari Tanganyika kugira ngo bikore Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania.

Iki kirwa ariko kigira ubuyobozi bwacyo guhera kuri Perezida ndetse na Guverinoma.

Ibyo birori byishimiwe cyane n’abatuye muri iyo Leta kuko mbere y’uko biba Perezida wayo Dr Hussein Ali Mwinyi yatanze imbabazi ku mfungwa 25 mbere y’uko uyu munsi nyir’izina ugera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *