Binyuze mu kiganiro “N’inde urusha Undi” BTN Kubufatanye na Ngufu Gin ltd batanze ibihembo kubahize abandi
Television ya BTN, Kubufatanye n’uruganda rwa Ingifu Gin ltd , uyu wa 30/12/2023 batanze ibihembo bitandukanye ku bakunzi batatu bahize abandi mu kiganiro N’inde urusha Undi”.
Ndahiro Valence Papi, umwe mu banyamakuru ba BTN , ukora iki kiganiro yabwiye HANGA NEWS ko ,uyu munsi aribwo basoje umwaka bishimana n’abakunzi babo cyane abahize abandi, Ati:”Turi hano ,hamwe n’umuterankunga wacu w’uruganda rwa Ingifu Gin ltd, aho duhemba abakunzi bacu bahize abandi mu bibazo by’ubwenge dutambutsa , buri gihe turahemba ariko uyu munsi noneho twaje gushimira abagera kuri batatu bahize abandi”.
Yakomeje ,avuga ko uwa mbere yahawe igihembo nyamukuru cy’amafaranga asaga ibihumbi 150 Rwf bikomatanye n’ibinyobwa bw’uruganda, uwa kabiri ibihumbi 100 Rwf nawe yaherekejwe nicyo kunywa, uwa gatatu ibihumbi 50 Rwf n’icyo kunywa. Ati:”Ubuhamya burivugira, abakunzi b’ikiganiro n’inde urusha Undi, abakitabira harimo abamaze gutera imbere, kuko dufite umuterankunga mwiza ubahemba amafaranga menshi akanabaha bimwe mu binyobwa by’uruganda”.
Ntiyihabose Daniel , niwe wegukanye igihembo cy’umwaka yabwiye HANGA News ko yishimye Kandi ashimira BTN na Ingifu Gin ltd kuba barazanye ikiganiro bungucyurimo ubwenge bwishi, ati:”Batubaza ibintu byinshi Kandi birimo ubwenge bisaba gutekereza, njyewe nkunda guhamagara kenshi mu kiganiro Harubwo bambaza nkatsindwa ariko nkongera ubutaha Harubwo bicamo, kuba tsinze uyu mwaka nibyo kwishimira , Aya mafaranga bampaye n’igishoro cy’ubuzima kuko ngiye kuyagura ingurube nyihe mukecuru mucyaro yororoke iduteze imbere”.
Valentine Musengimana , n’umwe mu bagore batsinze neza ibibazo byose yagiye abazwa , kuriwe, n’ibyishimo byuzuye n’akanyamuneza, Ati:”Ubu ndishimye cyane, Ubusanzwe nkunda BTN cyane ikiganiro n’inde urusha Undi, byumwihariko ndi umufana wa Papi , rero nkunze guhamagara kenshi mu kiganiro bakambaza nkatsindwa rimwe narimwe sicike intege nkongera nkagerageza ,ubu amahirwe yasekeye nabaye uwa kabiri mu gihugu”.
Munyampirwa Emmanuel, umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’ubucuruzi mu ruganda rwa Ingifu Gin ltd , yabwiye HANGA NEWS ko , ashimira abanyarwanda muri rusange cyane abakunzi b’ibinyobwa bwa Ingifu Gin ltd, Ati:”Buri mwaka tuba dufite udushya, ubu rero binyuze mu itangazamakuru rya BTN turimo gutera inkunga ikiganiro gikunzwe cyane turarikira abantu kugikunda kuko kibajijura, twe turi kumwe nabo kubahemba cyane abitwaya neza”.
Yasoje, yifuriza abanyarwanda umwaka mushya agira ,ati:”Gahunda ya leta ni Tunywe less”. Umwaka Utaha ibyiza birahari cyane mu irushanwa ry’amagare tuzabana nabo aho tuzaba tubafite ibishya.

Daniel wabaye uwa mbere mu byishimo n’umunyamakuru Papi.

Bimwe mubinyobwa bagiye bahabwa nyuma yo kwakira amafaranga.

Emmanuel ushinzwe iyamamazabikorwa n’ubucuruzi mu ruganda Ingufu Gin ltd avugana n’itangazamakuru.

Byari ibyishimo.

