Abatemera Imana basabye leta ko buri muryango wabyara umwana umwegusa mu rwego rwo kugabanya uhushomeri
Umuryango wa batemera ko Imana Ibaho wo muri Kenya, wasabye leta ko yashyiraho itegeko buri muryango ukabyara umwana umwe gusa ,mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bw’Abaturage.
Mu bigano n’ibitangazamakuru Perezida w’uwo muryango bwana Harrison Mumia, yavuze ko mu gihe leta yashyiraho itegeko ritegeka ko buri muryango wajya ubyara umwana umwe ,byafasha kwirinda ubwiyongere bw’abaturage dore ko bugira urihare mu kubara akazi kubera umubabare mwinshi washaka imirimo.
Yagize Ati” Ukugabanuka kw’abantu mu gihugu bizatuma abantu batarwanira akazi mu gihe cyo kugashaka”.
Harrison Mumia, yasabye Perezida William Ruto, kuzashyiraho uburyo buri rugo rwajya rubyara umwana umwe kuko ngo bizatuma igihugu gitera imbere mu by’ubukungu, nacyane ko Kenya iri mu bihugu by’Afrika bifite abagore baca inyuma abagabo babo bigatuma hagaragara ubwoyongere bw’abaturage benshi mu gihugu.

