Mu Rwanda amategeko ntahana ubutinganyi, Nanjye ntacyo narenzaho – Dr Frank Habineza
Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democry green party of Rwanda) ,Dr Frank Habineza yavuze ko kuba amategeko y’u Rwanda ntabihano agaragaza kubaryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi) ko nk’ubuyobozi akaba n’umunyapolitike nacyo yabivuhaho mu gihe amategeko nayo nta bihano agaragaza.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru,uyu wa 16/9/2023 aho yari yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rw’ishaka abereye ku isonga ryari rigamije gutora inzego z’urubyiruko zihagarariye iri shyaka ku rwego rw’igihugu.
Yagize, ati:”Njye nk’umunyapolitike icyo kibazo cy’ubutinganyi ntacyo numva nakivugaho kuko nta n’itegeko rihari ribihano rizwi hano mu Rwanda ”.
Yakomeje , agira ati:”Ubundi see? bigutwaye iki ? Abatinganyi bakoze ibyabo mucyumba biherereye , ikibi numva nuko babyamamaza kuko mu Rwanda itegeko rihana ubusambanyi bukorewe ku karubanda”.
Uyu mutegetsi w’ishyaka Green party , kuri we icyaha kibi nuko ubutinganyi bwakorerwa kukarubanda ,naho kubikora bihishe ntacyo bitwaye.
Mu Rwanda n’ahandi ku Isi hari Umuryango w’abantu bafite ibyiyumvo bitandukanye ku birebana n’imibonano mpuzabitsina (sexual orientation), ku buryo umuntu ashobora kuba ari umugabo mu bigaragara ariko yiyumva cyangwa yifata nk’umugore.
Mu gihe bimenyerewe ko umugabo yifuza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, aba bo usanga umugabo yifuza mugenzi we, umugore na we bikaba uko, kandi ibyiyumvo byabo bikaba ari karemano, nk’uko umuntu yifuza undi ufite igitsina gitandukanye n’icye.
Uyu muryango ugizwe n’ibyiciro byinshi by’abantu, bikubiye muri LGBTQ, aho buri nyuguti ihagarariye icyiciro runaka kigize uwo muryango. Nka L isobanuye ‘Lesbian’ ku bagore bifuza kuryamana n’abandi mu gihe G igahagararira ‘Gay’ ihagarariye abagabo bifuza kuryamana n’abandi bagabo.
B ni ‘Bisexual’ isobanura umuntu uryamana n’abandi bafite ibitsina byombi, rimwe akaryamana n’abo bahuje igitsina, ubundi akaryamana n’abo badahuje igitsina.
T ihagarariye ‘Transgender’, ivuga abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina.
Q igahagarira ‘Queer’, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro ndetse rikanakoreshwa mu gusobanura abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo, bashyirwa mu cyiciro cya ‘Questioning’.

Ubwo Dr Frank yari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Rumwe mu rubyiruko rw’ishyaka rwitabiriye umuhango wo gutora komite yabo izabahagararira ku rwego rw’igihugu.

