Gitega:Ishuri ryisumbuye rya Cyahafi ryibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Umuyobozi w’ishuri rya Cyahafi Uwimana Immaculle , yavuze ko kwibuka bidufasha gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’abayipfobya.
Ni uguhamya kandi ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda dukomeze gukorera hamwe kandi twitandukanya n’ikibi.
Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu kigo cy’ishuri rya Cyahafi mu murenge wa Gitega.
Umuyobozi w’iki kigo,yasabye abarimu kugira uruhare mu gukumira amacakubiri mu bana, birinda ibyabatanya kandi bibuka kwigisha ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “ Barezi muri hano ubutumwa mufite butoroshye ni ubwo kurera aba bana bacu, mubaha ubwenge n’ubumenyi ariko ikintu kijyanye no kubarinda amacakubiri mugihe umwanya. Ntuzahere mu isomo ryawe udashyizemo ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ibijyanye n’ubunyarwanda nibyo bintu bikomeye.Ibyo mwari musanzwe mubizi ariko ndizera ko bizakomeza kubafasha ngo aba bana mubahe impamba izabafasha”.
yasabye kandi urubyiruko rw’abanyeshuri gukora cyane, kwiga kugirango bagire ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu ati “Iyo udafite intengo ntacyo ushobora kwigezaho”.
Uwineza Lidia, umunyeshurikazi wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, mu kiganiro na HANGA NEWS yavuze ko mbere y’ubukoroni Abanyarwanda twari umwe, ariko umukoroni aje adushyiramo amoko, umututsi aratotezwa kugera aho yicwa azize uko yaremwe.
Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Intore izirusha intambwe, uko yahangaritse Jenoside akagarura n’ituze mu banyarwanda.
Umukino wa AERG Urumuri wibanze ku kugaragaza uko u Rwanda rwariho mbere y’abakoroni, uko bafatanyaga, urukundo n’ibindi. Amacakuburi yazanywe n’abakoroni yaganishije kuri Jenoside.
Kwibuka , byabimburiwe n’urugo aho basuye urwibutso rwa Gitega, aho ubuyobozi bwa Ibuka , Marie Aime Uwimana wari uhagarariye ubuyobozi yavuze ko bifuza ko abanyeshuri barererwa muri iki kigo bamenya amateka y’uko Jenoside yakozwe kugira ngo bakomeze guhangana n’uwariwe wese wagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bityo bubakira ku musingi ukemeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kwibuka byabimburiwe n’urugendo.

Umuyobozi w’ishuri ashyira Indabo ku rwibutso.

Ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Gitega.

Abanyeshuri n’abayobozi bari ku rwibutso.

Umuyobozi w’ishuri yakira abashyitsi.

Aho uyu muhango wabereye ku ishuri.

Abanyeshuri bakinnye umukino werekana uko abanyarwanda bari umwe mbere y’umukoroni.

Umunyeshurikazi ,Lidia agaragaza uburyo Genocide yakozwe .

Hafashwe umunota wo kwibuka.

Hari n’inzego z’umutekano.

Aime Marie, wari uhagarariye Ibuka mu kiganiro n’itangazamakuru.

Umuyobozi w’ishuri mu kiganiro n’itangazamakuru.

Hari Dasso.

