Kimisagara:Basuye urwibutso rwa Kiziguro biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose

Kuri Uyu wa gatandatu , Tariki 20/5/2023, Akagari ka Kimisagara, umurenge wa Kimisagara,akarere ka Nyarugenge bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa byo kwibuka bikaba  byabanjirijwe no kuremera Umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,bakaba kandi bagiye gusura urwibutso rwa Kiziguro.

Gitifu w’akagari ka Kimisagara, yabwiye HANGA News ko batekereje kuza gusura uru rwibutso mu rwego rwo gukomeza gusobanurira abakiri bato ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi no kubategura kuzaharanira amahoro kandi bagakomeza gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Yakomeje agira ati “Twigiyemo kandi ko tugomba kuba umuntu umwe kuko Imana yaturemye turi umuntu umwe twize kandi ko tugomba kubungabunga ibyo Igihugu cyacu kimaze kugeraho twigira ku mateka mabi yabayemo”.

Urwibutso rwa Kiziguro, aka kagari ka Kimisagara Basuye ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi.

Aha i Kiziguro, Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, batangiye kwicwa kuwa 11 Mata 1994, bakajugunywa mu rwobo bikekwa ko ruri hagati ya metero 30 na 50 z’ubujyakuzimu.

Mu kwica Abatutsi hifashishwaga intwaro gakondo zirimo amahiri, amacumu, imihoro n’ibindi ndetse n’intwaro za gisirikare harimo gerenade n’imbunda.

Babwiwe ko Interahamwe zo muri komini Murambi zari zifite ubugome bukabije, aho zicaga abantu zigategeka abo bafitanye isano kubajugunya mu mwobo mbere y’uko na bo bicwa.

Ubwicanyi bw’i Kiziguro bwari bukabije kuko ntawashoboraga kurokoka, bitewe n’uko bateraniweho n’Interahamwe zo muri komini Murambi, izaturutse muri komini Muvumba ndetse n’impunzi z’intambara zaturutse i Kiyombe.

Ikindi cyatumye mu cyahoze ari komini Murambi hakorwa ubwicanyi bukomeye, ngo ni uko uwari Burugumesitiri Mwangi yifashishije abacuruzi barimo uwitwa Nkundabazungu ndetse n’umwicanyi ukomeye cyane wahoze ayobora iyi komini, Gatete Jean Baptiste, bategura neza Interahamwe ku buryo zicaga zihereye iruhande.

Ubwo bari bageze ku rwibutso rwa kiziguro.

Bamwe ubwo bari mu modoka bagenda.

Bashyize Indabo ku rwibutso, mu rwego rwo kunamira abahashyinguye.

Bari kuganirizwa ku mateka ya Jenoside yabereye I kiziguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *