Akarere ka Nyarugenge kesheje umuhigo wo koroza Abaturage amatungo magufi 100%

Mu murenge wa Kigali,abaturage 150 borojwe amatungo magufi mu rwego rwo kwikura mu bukene.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza abaturage bo mu murenge wa Kigali amatungo magufi agizwe n’ihene 150 mu rwego rw’Umuhigo w’akarere ka Nyarugenge wo koroza abaturage batishoboye batuye mu mirenge y’Icyaro muri gahunda yo kubavana mu bukene.

Ibi byakozwe no mu yindi mirenge y’Igice cy’Icyaro ariyo Mageragere na Kanyinya n’uyu wa Kigali ku baturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyarugenge barimo GAMICO kiri mu mihigo y’akarere y’umwaka wa 2022-2023 aho byari biteganyijwe ko uyu mwaka hagomba gutangwa amatungo magufi ku ngo 500 kandi uwo muhigo wagezweho uyu munsi.

Ibi kandi biri muri gahunda zo kuremera abaturage ibyibanze byabafasha kwikura mu bukene (Graduating Out of Poverty).

Bamwe mu baturage bahawe amatungo magufi bavuganye na HANGA NEWS, bagaraje ibyishimo n’akanyamuneza bashimira Perezida Paul Kagame ko bagiye kugira ubuzima bwiza bacyesha imiyoborere myiza.

Bati:”Turishimye cyane , dusanzwe dukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi , kuba duhawe Ihene n’ibyishimo kuko tugiye kubona ifumbire hafi Kandi n’ihene yororoka vuba , mbese twinjiye mu buzima bwiza byose tubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame ”.

Ibikorwa byabimburiwe n’inteko y’abaturage.

DEA Emmy NGABONZIZA, yabanje gukemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage barimo kumugezaho ibibazo.

DEA yabanje kuganiriza Abaturage.

Abaturage barimo kumutega amatwi.

Byari ibyishimo mu baturage.

Abahawe amatungo bari mu byishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *